Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by’u Burusiya na Ukraine?

radiotv10by radiotv10
04/03/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by’u Burusiya na Ukraine?
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika, birinze kugira icyo bavuga mu gihe abayoboye ibihugu byo ku yindi migabane bo bagaragaje uruhande bahagazemo. Ese byaba ari ukwanga kuba ba ‘Ntibiteranya’ cyangwa hari izindi mpamvu?

Iminsi umunani (8) irashize Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya atangije intambara muri Ukraine ikomeje kuyogoza byinshi muri iki Gihugu.

Kuva uru rugamba rwambikana, abakuru b’Ibihugu by’ibikomerezwa, bagize icyo bavuga nk’abo ku Mugabane w’u Burayi, bahise basaba Perezida Putin guhagarika intambara nubwo yari yatangaje ko uzashaka kumwitambika imbere azahura n’akaga gakomeye.

Gusa abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, birinze kugira icyo bavuga kuri iki kibazo gikomeje kugarukwaho n’Isi yose.

Mu Nteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, mu Bihugu 193 byayitabiriye, 141 byatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara, bitanu (5) birawanga mu gihe 35 byifashe.

Umusesenguzi mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, Alexis Nizeyimana avuga ko  uku kwifata kw’ibi Bihugu, gushingiye ku bintu bibiri birimo inyungu bikura mu mibanire n’imikoranire n’u Burusiya.

Ati “U Burusiya muri iyi minsi bwaguye umubano bifitanye n’Ibihugu bya Afurika harimo gukorana ubucuruzi n’imikoranire mu bya gisirikare ku buryo uko kwifata kuvuga ngo ‘bari batangiye kwagura imikoranire n’ibihugu byinshi muri Afurika’ harimo nyine n’ibyifashe […] ubundi buriya umuntu wifashe ntabwo biba bivuze ngo ni uko atabona ikibazo, ni ukuvuga ati ‘ndakibona yego ariko ntabwo nshaka kwiteranya’.”

Alexis Nizeyimana avuga kandi ko hari n’Ibihugu byifashe bishingiye ku mikoranire bifitanye n’ibihugu by’incuti n’u Burusiya nk’u Bushinwa bumaze guha inguzanyo Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika.

Alexis Nizeyimana avuga ko Ibihugu byatoye bishyigikira uriya mwanzuro nk’u Rwanda, bidashobora kubigiraho ingaruka kuko imikoranire y’Ibihugu muri iki gihe ishingiye ku kubwizanya ukuri.

By’umwihariko, agaruka ku Rwanda, akavuga ko ntacyarubuza kugaragaza aho ruhagaze kuko iki Gihugu cyagiye gihura n’ibibazo bigoye kandi rukabasha kubyikuramo rwemye.

Ati “Ku buryo kitagifite ubwoba bwo kugaragaza uruhande giherereyemo ariko umubano wacu ushingiye ku kubwizanya ukuri…u Burusiya si igihugu tubanye nabi, u Bushinwa ntitubanye nabi. Ntabwo bivanaho inyungu u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa cyangwa n’u Burusiya.”

Muri iyi minsi umunani intambara irose muri Ukraine, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashyize hanze itangazo rimwe ryamagana iyi ntambara yashojwe n’u Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − six =

Previous Post

Uregwa gusabisha akazi ‘Diplome’ mpimbano yatakambye asaba gutanga ingwate ya miliyoni 150 akarekurwa

Next Post

Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu

Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.