Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by’u Burusiya na Ukraine?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika, birinze kugira icyo bavuga mu gihe abayoboye ibihugu byo ku yindi migabane bo bagaragaje uruhande bahagazemo. Ese byaba ari ukwanga kuba ba ‘Ntibiteranya’ cyangwa hari izindi mpamvu?

Iminsi umunani (8) irashize Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya atangije intambara muri Ukraine ikomeje kuyogoza byinshi muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Kuva uru rugamba rwambikana, abakuru b’Ibihugu by’ibikomerezwa, bagize icyo bavuga nk’abo ku Mugabane w’u Burayi, bahise basaba Perezida Putin guhagarika intambara nubwo yari yatangaje ko uzashaka kumwitambika imbere azahura n’akaga gakomeye.

Gusa abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, birinze kugira icyo bavuga kuri iki kibazo gikomeje kugarukwaho n’Isi yose.

Mu Nteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, mu Bihugu 193 byayitabiriye, 141 byatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara, bitanu (5) birawanga mu gihe 35 byifashe.

Umusesenguzi mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, Alexis Nizeyimana avuga ko  uku kwifata kw’ibi Bihugu, gushingiye ku bintu bibiri birimo inyungu bikura mu mibanire n’imikoranire n’u Burusiya.

Ati “U Burusiya muri iyi minsi bwaguye umubano bifitanye n’Ibihugu bya Afurika harimo gukorana ubucuruzi n’imikoranire mu bya gisirikare ku buryo uko kwifata kuvuga ngo ‘bari batangiye kwagura imikoranire n’ibihugu byinshi muri Afurika’ harimo nyine n’ibyifashe […] ubundi buriya umuntu wifashe ntabwo biba bivuze ngo ni uko atabona ikibazo, ni ukuvuga ati ‘ndakibona yego ariko ntabwo nshaka kwiteranya’.”

Alexis Nizeyimana avuga kandi ko hari n’Ibihugu byifashe bishingiye ku mikoranire bifitanye n’ibihugu by’incuti n’u Burusiya nk’u Bushinwa bumaze guha inguzanyo Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika.

Alexis Nizeyimana avuga ko Ibihugu byatoye bishyigikira uriya mwanzuro nk’u Rwanda, bidashobora kubigiraho ingaruka kuko imikoranire y’Ibihugu muri iki gihe ishingiye ku kubwizanya ukuri.

By’umwihariko, agaruka ku Rwanda, akavuga ko ntacyarubuza kugaragaza aho ruhagaze kuko iki Gihugu cyagiye gihura n’ibibazo bigoye kandi rukabasha kubyikuramo rwemye.

Ati “Ku buryo kitagifite ubwoba bwo kugaragaza uruhande giherereyemo ariko umubano wacu ushingiye ku kubwizanya ukuri…u Burusiya si igihugu tubanye nabi, u Bushinwa ntitubanye nabi. Ntabwo bivanaho inyungu u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa cyangwa n’u Burusiya.”

Muri iyi minsi umunani intambara irose muri Ukraine, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashyize hanze itangazo rimwe ryamagana iyi ntambara yashojwe n’u Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru