“Jolly koko ni Jolie”: Miss Jolly amwenyura yahagurukije amarangamutima ya benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza amwenyura, ahagurutsa amarangamutima ya benshi bamubwira ko ubwiza bwe buhuye n’izina rye bati “Jolly koko uri Jolie”

Aya mafoto ane ya Miss Jolly, yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti “Uyu ni Jolly.”

Izindi Nkuru

Ni amafoto yahagurukije amarangamutima ya bamwe mu bamukurikira, aho bagaragaje ko ari mwiza bihebuje.

Dismas Uwiringiye yahise agira ati Amafaranga yakugira mwiza cyangwa akakugira mubi, gusa ikigaragara n’ubundi JO wari mwiza mbere utarayabona none wabaye mwiza kurushaho uyabonye.”

Uwitwa Daniel Nzabonimana yagize ati Jolly est vraiment Jolie [Jolly koko uri mwiza].”

Uwitwa Mr Karemera Patrick na we yagize ati “Ntushobora kumva uburyo nkunda ubuhanga bwawe. Umuco n’ubwiza nibikomeze kukuranga.”

Uwiyita Indibwe na we ati “Nk’u Burusiya na we wamaze kwinjira mu mutima wanjye.”

Naho Jupiter we yavuze ko Miss Jolly afite ubwiza bw’impano kandi bujyanye n’ubuhanga bwe.

Ati “Azi kuvuga, kumwenyura, gukora, kwicara neza ndetse no kubyina n’ibindi byinshi.”

Uwitwa Umucamanza kuri Twitter, we yavuze ko Miss Jolly yari akwiye kongera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Yagize ati Ariko ko ikipe itwara igikombe undi mwaka ukongera ikagihataniri kuki wowe utemererwa kongera guhatana we? Ni ukuri hazabeho kamarampaka.”

Amafoto ya Jolly yatumye benshi bamushima ubwiza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru