Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA
0
Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka, kuri uyu wa mbere tariki 07 Werurwe 2022, aba mbere baturutse mu Rwanda bambutse bajya muri Uganda mu gihe bamwe bakomwe mu nkokora no kwipimisha COVID-19 basabwaga gukoresha ikizamini cya PRC kishyurwa ibihumbi 30 Frw.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku Mupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa ariko ukaba wagendwagaho n’imodoka nini zitwaye ibicuruzwa, yasanze hari abaturage benshi bashakaga kwambuka ngo bajye gusura inshuti n’imiryango yabo muri Uganda.

Umupaka wa Gatuna ni wo wari umaze igihe utanyurwaho n’abaturage kuko uretse kuba imipaka yari ifunze kubera icyorezo cya COVID-19 ariko umupaka wa Gatuna wo wari waranafunzwe kubera ibibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 ubwo imipaka yongeraga gufungura, abatuye hafi y’umupaka wa Gatuna bawuzindukiyeho bashaka kwambuka ngo bajye kureba inshuti n’imiryango iri hakurya muri Uganda.

Gusa bamwe muri aba baturage, ntibabashishije kwambuka kuko bamenyeshejwe ko bagomba kubaza kwipimisha COVID-19 bakoresheje uburyo bwa PCR bwishyurwa ibihumbi 30 Frw, bakavuga ko ayo mafaranga ari menshi batabasha kuyabona.

Benshi muri aba baturage baturiye umupaka basubiye mu ngo zabo mu gihe abaje n’imodoka zari zibakuye mu Mujyi wa Kigali bo bemeye kwipimisha ndetse bamwe muri bo bakaba bari bipimishije.

Aba bari baje n’imodoka zisanzwe zitwara abagenzi bajya muri Uganda, bahageze mu saa tanu n’igice, bemerewe kwambuka umupaka bahita bajya muri Uganda.

Abaje baturutse mu Mujyi wa Kigali bahise bambuka
Babanje kwipimisha COVID-19

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − one =

Previous Post

MissRda 2022: Bakoze ikizamini cyanditse ngo basuzumwe ubumenyi bafite

Next Post

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Related Posts

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

IZIHERUKA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka
MU RWANDA

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.