• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Irimbi ryahinduwe ikibuga none abafite ababo bahashyinguye bararira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Irimbi ryahinduwe ikibuga none abafite ababo bahashyinguye bararira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage baturiye irimbi rya Bukinanyana riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashengurwa no kubona iri rimbi ryirirwa rikinirwamo umupira, bakavuga ko babona ari ugushinyagurira abahashyinguye.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko urubyiruko rwirirwa rukinira umupira muri iri rimbi, ari igikorwa kigayitse kitari gikwiye kubaho.

Bavuga ko imwe mu misaraba yari ishinze muri iri rimbi, yashaje none n’iyari isigayemo yavuyemo kubera gukinira muri iri rimbi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Tubona ko bitakagombye kuba bikwiriye, kuko ni nko kubashinyagurira kuko harimo abacu barimo [bashyinguyemo].”

Gusa aba baturage bavuga ko abana babo bagize ikibuga iri rimbi kubera amaburakindi kuko nta handi bafite ho gukinira umupira.

Undi muturage yagize ati “Yego baba bakeneye aho bidagadurira bakahabura, nta kibuga bagira kuko na bo bagifite ntabwo bakinira hariya mu irimbi kuko haba hashyinguyemo abacu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage bakongera umutekano kuri iryo rimbi kugira ngo bahagarike ibikorwa by’ubushinyaguzi birikorerwamo kandi ngo mu gihe hataraboneka ikibuga hafi, urwo rubyiruko rwaba rwifashisha ibindi bibuga biri mu bigo bitandukanye biri hafi aho.

Yagize ati “Aho bakinira haba hahari cyangwa hadahari ntabwo ikibuga cyahinduka ngo kijye aharuhukiye imibiri y’abantu.”

Hashize imyaka igera kuri itatu, irimbi rya Bukinanyana ryari risanzwe ari irimbi rusange ry’akarere ka Musanze    rihagaritswe gushyingurwamo kubera ko ryari ryuzuye ryimurirwa muri Mukungwa  mu Murenge  wa  Gacaca, gusa uko iminsi igenda ihita  niko  iryo rimbi rya Bukinanyana rigenda ryangizwa n’abagizi ba nabi.

Uretse kuba rikinirwamo umupira w’amaguru, ryanahindutse nk’urwuri rw’amatungo hakiyongeraho ibikorwa  byo kwangiza, gusenya   kwiba  no kugurisha   ibikoresho  biba birimo nk’amatafari  n’imisaraba.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seven =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame ari kumwe na Brian na Cyomoro bakiriye Muhoozi mu rwuri

Next Post

Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.