Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Irimbi ryahinduwe ikibuga none abafite ababo bahashyinguye bararira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Irimbi ryahinduwe ikibuga none abafite ababo bahashyinguye bararira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage baturiye irimbi rya Bukinanyana riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashengurwa no kubona iri rimbi ryirirwa rikinirwamo umupira, bakavuga ko babona ari ugushinyagurira abahashyinguye.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko urubyiruko rwirirwa rukinira umupira muri iri rimbi, ari igikorwa kigayitse kitari gikwiye kubaho.

Bavuga ko imwe mu misaraba yari ishinze muri iri rimbi, yashaje none n’iyari isigayemo yavuyemo kubera gukinira muri iri rimbi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Tubona ko bitakagombye kuba bikwiriye, kuko ni nko kubashinyagurira kuko harimo abacu barimo [bashyinguyemo].”

Gusa aba baturage bavuga ko abana babo bagize ikibuga iri rimbi kubera amaburakindi kuko nta handi bafite ho gukinira umupira.

Undi muturage yagize ati “Yego baba bakeneye aho bidagadurira bakahabura, nta kibuga bagira kuko na bo bagifite ntabwo bakinira hariya mu irimbi kuko haba hashyinguyemo abacu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage bakongera umutekano kuri iryo rimbi kugira ngo bahagarike ibikorwa by’ubushinyaguzi birikorerwamo kandi ngo mu gihe hataraboneka ikibuga hafi, urwo rubyiruko rwaba rwifashisha ibindi bibuga biri mu bigo bitandukanye biri hafi aho.

Yagize ati “Aho bakinira haba hahari cyangwa hadahari ntabwo ikibuga cyahinduka ngo kijye aharuhukiye imibiri y’abantu.”

Hashize imyaka igera kuri itatu, irimbi rya Bukinanyana ryari risanzwe ari irimbi rusange ry’akarere ka Musanze    rihagaritswe gushyingurwamo kubera ko ryari ryuzuye ryimurirwa muri Mukungwa  mu Murenge  wa  Gacaca, gusa uko iminsi igenda ihita  niko  iryo rimbi rya Bukinanyana rigenda ryangizwa n’abagizi ba nabi.

Uretse kuba rikinirwamo umupira w’amaguru, ryanahindutse nk’urwuri rw’amatungo hakiyongeraho ibikorwa  byo kwangiza, gusenya   kwiba  no kugurisha   ibikoresho  biba birimo nk’amatafari  n’imisaraba.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame ari kumwe na Brian na Cyomoro bakiriye Muhoozi mu rwuri

Next Post

Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Basketball: Nshobozwabyosenumukiza akomeje guhamya ubushobozi, yongeye kuraza neza Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.