Monday, July 27, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru yishimiye gukinana umupira na Brian Kagame, benshi bamukurira ingofero

Umunyamakuru yishimiye gukinana umupira na Brian Kagame, benshi bamukurira ingofero

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago umaze kubaka izina mu biganiro bitambuka kuri YouTube, yishimiye kuba yakinanye umupira na bucura wa Perezida Paul Kagame, Brian Kagame; bituma bamwe bakurira ingofero uyu Munyamakuru kuba yabashije guhurira mu kibuga n’uyu mwana w’Umukuru w’Igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru usanzwe akora ibiganiro bitambuka kuri YouTube Channel ye, yagize ati “Byari iby’agaciro guhura no gukinana na Brian Kagame mu kibuga kimwe ndetse no mu mukino umwe, ku bw’amahirwe twanatsinze umukino.”

Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ya Yago ari kumwe na Brian Kagame, bwatanzweho ibitekerezo na benshi bavuze ko uyu munyamakuru adasanzwe kuba yahuriye mu kibuga na Brian Kagame, umwana wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uwitwa Bebeza King yagize ati “Yago abirimo neza.”

Umwojo wa Nyagatare na we yagize ati “Yago blessing kabisa, n’uyu ni umugisha kuri wowe.”

Uwitwa Mahoro na we yagize ati “Yago arizewe wana. Uzi ko nta mu GP mbona hafi aho.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bashyize kuri koni zabo iyi foto ya Yago ari kumwe na Brian Kagame, bavuga ko uyu Munyamakuru yageze ku gikorwa gikomeye.

Yago ari kumwe na Brian Kagame

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + nineteen =