• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Umuyobozi muri MINIJUST yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Urujeni Martine yagaragaje imigabo n'imigambi bye

Share on FacebookShare on Twitter

Urujeni Martine wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

Urujeni Martine yatorewe uyu mwanya nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 atorewe kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku majwi 116.

Yinjiranye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali na Bizimana Hamiss we watowe ku majwi 84, bombi bakaba basimburaga abahoze muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali baherutse guhabwa izindi nshingano.

  • Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama bashya basimbura abagiye mu zindi nshingano

Aba bajyanama bashya basimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) na Mutsinzi Antoine, uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo.

Urujeni Martine na Bizimana Hamiss bakimara gutorerwa kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bahise banahatanira umwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage wagombaga gusimbura Umutoni Gatsinzi Nadine.

Aya matora yariho abakandida babiri (Urujeni na Bizimana) yegukanywe na Urujeni Martine wagize amajwi 298 mu bantu 397 bari bagize inteko itora.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahise aha ikaze uyu muyobozi mushya umwungirije ndetse n’Umujyanama mushya Bizimana Hamiss binjiranyemo.

Pudence Rubingisa yavuze ko aba bayobozi bashya ari izindi ngufu ngufu nshya Umujyi wa Kigali wungutse mu gukomeza guharanira iterambere ry’abawutuye.

Minisitiri ari kumwe n’Abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaje muri aya matora
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yitabiriye amatora
Yahaye ikaze umuyobozi mushya umwungirije
Urujeni Martine yabisinyiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Next Post

Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.