Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Irushanwa ry’umusore uhiga abandi mu bwiza rizwi nka Mister Rwanda ryatangiriye mu gushaka abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu rikaba ryatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ahazamutse abasore batanu.

Igikorwa cy’ijonjora ryo gushaka abazahagararira Intara y’Iburasirazuba cyabere mu Karere ka Rwamagana.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10 witabiriye iki gikorwa, avuga ko abasore baje guhatanira kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba, bitabiriye ku bwinshi.

Bamwe muri aba basore, mbere y’uko batambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bavugaga ko bafite icyizere cyo kuzamuka ku buryo hari n’abatatinyaga kubwira Umunyamakuru ko ikamba ari iryabo.

Aba bosore babanje gusuzumwa COVID-19 mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, ubundi bahabwa nimero kugira ngo babone gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Abagize akanama nkemurampaka mu gikorwa cy’ijonjora ry’aba basore, barimo umunyamakurukazi Aissa Cyiza.

Nyuma yo gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka, habayeho igikorwa cyo kwiherera kugira ngo hatoranywe abazahagararira Intara y’Iburasirazuba.

 

Abasore 5 babonye itike yo guhagararira Iburasirazuba:

  1. Rukundo Dismas [Nimero 9],
  2. Gatsinzi Didier [Nimero 16],
  3. Mutangana Francis [Nimero 11],
  4. Mugisha Faustin [Nimero 27]
  5. Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5]
Umunyamakurukazi Aissa Cyiza ari mu bagize akanama nkemurampaka
Babanzaga kwiyandikisha

ABAZAMUTSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru