• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

radiotv10by radiotv10
27/01/2026
in IMYIDAGADURO
1
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko bwuzuye ubwishongozi, bamusaba kwiyoroshya hato aho butamukururira kumukuraho abantu aho kubakurura.

Uwitwa Chef Arsene ukunze kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwerecyeye imitegurire y’amafunguro, yashyize kuri X ubuvuga ko byaba bibabaje kuba hari abari mu kigero kimwe badafite ubushobozi bwo guhahira muri Super Market.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza uyu musore avuye guhahira mu iguriro rimwe, yagize ati “Ibaze ko urinze ungana utyo utarahahira muri SUPERMARKET. Kubera iki…Ubushobozi bwawe buracyari ubwo guhahira ku bazunguzayi.”

Muri ubu butumwa bwe, yakomeje agira ati “Nababwira ngo mukore cyane ngo ndi kwiyemera…Mbwira aho uhahira nkubwire niba ukize cyangwa uri agakene kari aho.”

Umunyamakuru Edmund Kagire akaba n’umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yabaye nk’ucyebura uyu musore, amubwira ko uburyo yahisemo bwo kuzikoresha yibwira ko bushobora gukurura abantu, ariko ahubwo bushobora kubamukuraho.

Yagize ati “Muvandi, ushobora kuba uharanira gukurura abantu ariko iyi nzira izagukuraho abantu aho kubakongerera. Ishobora no gutuma uwashakaga kuguha akazi abireka. Ushobora gukora content nziza utishongoye ku rungano. Courage.”

Mu bandi banenze uyu musore kubera ubu butumwa bwe, barimo umunyamakuru Basile Uwimana na we uri mu bamaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga, wanize ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho.

Igitekerezo yatanze kuri ubu butumwa bwatangajwe n’uyu wiyita Chef Arsene, Basile Uwimana yagize ati “Reka twemere ko igipimo cy’ubukire ari uguhahira muri Supermarket, ariko tangira rero ushake igipimo cy’ububwenge no kwiyoroshya! Cyo ndabona kitaraboneka peh.”

Uyu musore kandi kuri uyu Mbere yari yashyize ubundi butumwa kuri X, anenga urubyiruko ruba rushaka kujya gushakishiriza imibereho hanze y’u Rwanda, avuga ko ngo “ibyo atari ubukene bwo mu mufuka gusa” ahubwo ngo “no mu mutwe uratindahaye.”

Ni ubutumwa na bwo bitavuzweho rumwe, aho benshi bagaragarije uyu musore ko kujya gushakishiriza imibereho aho iri hose, atari imyumvire iciriritse nk’uko yari abivuze.

Umunyamakuru Edmund Kagire yagiriye inama uwiyita Chef Arsene
Umunyamakuru Basile Uwimana na we yagiriye inama uyu musore kwiyoroshya
Chef Arsene aravugwaho gutambutsa ubutumwa bwuzuye ubwishongozi

RADIOTV10

Comments 1

  1. Uwase says:
    4 months ago

    Mwa bagabo mwe ko ndeba mukuze Aya matiku mwayavuyemo mukishakira ibitunga imiryango yanyu Koko ko uyu mwana Ari umukozi tumuzi ko niyo yabura iyo audience atabura uko abaho ko professionalism afite muri culinary services yonyine itatuma abura uko abaho.
    Turabemera nk igitangazamakuru cyiza rwose mushake inkuru zubaka abakunzi banyu muve ku muhungu w’igihugu kuko byinshi yavuze ntiyabeshye peee. Murakoze murakarama

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Next Post

Simple steps you can follow to build real confidence

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.