Sunday, November 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Urushyi Will Smith yakubitiye Chris Rock mu birori rukivugiza rwabaye Inkuru y’Isi yose

radiotv10by radiotv10
28/03/2022
in IMYIDAGADURO
0
Urushyi Will Smith yakubitiye Chris Rock mu birori rukivugiza rwabaye Inkuru y’Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Mu birori byo gutanga ibihembo bya sinema bikomeye ku Isi bizwi nka Oscar Awards 2022, umukinnyi wa Film w’icyamamare ku isi, Willard Carroll Smith uzwi nka Will Smith yakubise urushyi mugenzi we Chris Rock, rukomeje kuvugwaho na benshi ku Isi.

Muri ibi birori bikomeye bitangirwamo ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri Sinema ya Hollywood, umunyarwenya ukomeye ku isi, Chris Rock wari uyoboye ibiganiro, yagarutse ku mugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith avuga ku musatsi we uteye mu buryo budasanzwe kubera uburwayi.

Umunyarwenya Chris Rock wavugaga kuri uyu mufasha wa Will Smith atebya ko yakunze uburyo akina muri film yasohotse mu 1997 izwi nka G.I Jane adafite umusatsi, ndetse anaseka, Will Smith aho yari yicaranye n’umugore we na bo bariho baseka.

Ubwo Chris Rock yavugaga ko afite amatsiko yo kuzareba igice cya kabiri cy’iyi film, Will Smith yahagurukanye ingoga yerecyeza kuri Podium asatira Chric Rock, undi agira ngo hari icyo aje kumubwira ariko atungurwa no kumugeraho ahita amwasa uruhsyi ku itama.

Nyuma yo kumukubita uru rushyi rukivugiza, Will Smith yahise asubira mu byicaro bigaragara ko yabishe, ahita atangira kubwira umujinya Chris Rock mu ijwi rirangurura amubwira ko adashaka kuzongera kumva avuga ku mugore we dore ko atari ubwa mbere.

Yahise agira ati “Ndagusabye ntuzongere kumbura umunwa wawe uvuga ku mugore wanjye.”

Will Smith kandi yanabonye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, yanabonyeho gusaba imbabazi Chris Rock kubera urushyi yamukubise abitewe n’umujinya.

Will Smith yakubise Chris Rock urushyi rukomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + three =

Previous Post

Musanze: Ufite ubumuga yatawe n’umugabo amusigira abana babiri none bacumbitse mu kiraro

Next Post

Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa

Related Posts

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.