Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in MU RWANDA
0
Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Christophe Lutundula Apala, amuha ibisobanuro ku makuru yatangajwe ashinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru.

Ambasaderi Vincent Karega yatanze ibi bisobanuro nyuma y’iminsi ibiri M23 yubuye imirwano mu duce tumwe two muri Kivu ya Ruguru, ubuyobozi bw’iyi Ntara bugashinja ingabo z’u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Vincent Karega yatangarije itangazamakuru ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Christophe Lutundula Apala, impande zombi zigiye gukora igenzura kuri ibi birego mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Yavuze ko yatangarije Ministiri w’Intebe Wungirije ko u Rwanda nta nyungu na nke rufite mu kuba rwatera inkunga M23.

Ati “Mu gihe ibihugu byombi bifitanye umunano mwiza, tugomba gutahiriza umugozi umwe mu guhashya ibikorwa byose by’umutekano mucye byakwambukiranya imipaka yacu.”

Nyuma y’ibiganiro, Vincent Karega yahaye ikiganiro itangazamakuru

 

Abagaragajwe si abasirikare bacu

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru ndetse n’Igisirikare cya DRC, bari bagaragaje abarwanyi babiri bivugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda, gusa ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko abasirikare basa kuri badashobora kuba bamwe mu ngabo z’u Rwanda.

Ambasaderi Vincent Karega yanasubije kuri aba basirikare babiri, avuga ko abo barwanyi batafashwe ku wa Mbere ahubwo ko hashize ukwezi bitangajwe ndetse ko u Rwanda rwifuje ko rwakorana n’Igisirikare cya DRC mu kubaza abo bafashwe kugira ngo bagaragaze ibibaranga koko niba ari abasirikare b’u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo tugira umutwe nk’uriya mu gisirikare cyacu. Turabivuga dushize amanga ko tudatekereza, tudafite umugambi, ndetse nta n’umushinga igisirikare cyacu giteze kugira mu gutera inkunga M23.”

Ambasaderi Vincent Kare wakomeje avuga ko u Rwanda na DRC basinyanye amasezerano anyuranye arimo n’ay’i Addis-Abeba, yavuze ko ibi Bihugu byombi bifitanye imikoranire n’umubano byiza by’umwihariko bikaba bishingiye ku bakuru b’Ibihugu byombi Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi baherutse no guhurira muri Jordanie.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko twiyemeje gufatanya mu kugenzura amakuru yose yatangajwe ariko icyo twizera ni uko byose ari ibinyoma ariko twembi tuzabikora kugira ngo u Rwanda rubigaragaze ko atari ukuri.”

Ambasaderi Vincent Karega yaganiriye na Christophe Lutundula Apala

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Next Post

Porovizwari ita agaciro ite mu myaka 2 kandi umuntu agifite ubumenyi?-Bamwe baribaza

Related Posts

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

by radiotv10
17/10/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyamyumva na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abashumba bakomeje kuboneshereza imyaka...

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

IZIHERUKA

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka
MU RWANDA

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

17/10/2025
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

17/10/2025
Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

17/10/2025
Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

16/10/2025
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Porovizwari ita agaciro ite mu myaka 2 kandi umuntu agifite ubumenyi?-Bamwe baribaza

Porovizwari ita agaciro ite mu myaka 2 kandi umuntu agifite ubumenyi?-Bamwe baribaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.