Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

radiotv10by radiotv10
07/04/2022
in Uncategorized
0
Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

Antonio Guterres

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yongeye kunenga amahanga yatereranye Abatutsi, Jenoside igategurwa, ikarinda ishyirwa mu bikorwa arebera ntagire icyo akora kandi byarashobokaga ko yakumirwa.

António Guterres yabitangaje mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda n’Isi yose binjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Isi yose yifatanyije mu guha icyubahiro Miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Duhaye icyubahiro abishwe kandi twifatanyije n’abayirikotse mu kwiyubaka no kwigira kandi twibuka ugutsindwa kwacu nk’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Jenoside ntabwo yabayeho ku bw’impanuka cyangwa ngo ibe itarashoboraga gukumirwa, yateguwe ndetse inonosorwa inashyirwa mu bikorwa abantu barebera.”

Yanenze uburyo ibikorwa byo gutoteza Abatutsi ndetse byabaga ndetse bivugwa mu makuru ariko amahanga akabitera umugongo.

Yagize ati “Hari byinshi byashoboraga gukorwa ariko ntacyakozwe, nyuma y’iki gihe cyose turacyafite ipfunwe.”

Yaboneyeho kuvuga ko nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi, abatuye Isi bakwiye kwamaganira kure urwango ahubwo bagashyira imbere ubumwe.

Yanavuze ko Ubutabera mpuzamahanga bwagize uruhare mu kugaragaza ko umuco wo kudahana udafite icyicaro mu Isi kuko Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwaciriye amanza bamwe mu bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Kandi byatweretse uburyo ubutabera bugira uruhare mu kuzana amahoro arambye.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda uyu munsi ni urugero rudashidikanywaho rw’uburyo ikiremwamuntu cyakira inkovu z’ibikomere bikomeye ndetse no kuva mu mwijima ukiyubaka ukaba umuryango ushikamye.”

Yanagarutse kandi ku buryo ubu u Rwanda ari Igihugu gitanga ingero mu nzego zinyuranye nko kuba ruza imbere mu buringanire bw’abagore n’abagabo by’umwihariko ubu Inteko Ishinga Amategeko ikaba igizwe n’abagore bagera muri 60%.

Ati “U Rwanda kandi ni Igihugu cya kane gitanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro rukemera gushyira mu ngaruka abasirikare barwo mu gukura abandi mu majye na bo ubwabo banyuzemo.”

António Guterres yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yatumye ikiremwamuntu kigomba guhora gitekereza uruhare cyagira mu guharanira amahoro n’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − nine =

Previous Post

Kwibuka abishwe muri Jenoside ni igihango si umuhango- Bamporiki

Next Post

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

Related Posts

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

by radiotv10
10/02/2026
0

Abapolisi 160 bitegura koherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu Kwibuka28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.