Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

radiotv10by radiotv10
15/04/2022
in MU RWANDA
0
Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?
Share on FacebookShare on Twitter

“Icyaba giteye agahinda ni ukutagira icyo dukora mu gihe abimukira bari mu kangaratete.” Byatangajwe na Yolande Makolo wavuze ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.

Mu gisobanuro gito yatanze, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagarutse ku masezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira bagiye muri iki Gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo yavuze ko aya masezerano agamije “Guha ubushobozi abaturage, kurinda no guha imibereho myiza n’iterambere abimukira n’Abanyarwanda mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rusanzwe rwifuza ko Abanyafurika n’abandi bose bakwiye kubaho ubuzima bwiza muri Afurika bityo ko “nta mpamvu yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakora ingendo zihangayikishije zishobora gutuma babura ubuzima bwabo ngo bajya gushaka ubwiza.”

U Rwanda kandi rwari rwaremeye kwakira abimukira baturuka muri Libya bakaza kuba bacumbikiwe mu Rwanda mu gihe bagishakisha Ibihugu bizabakira, aho rumaze kwakira impunzi 767 barimo 119 bakiriwe mu kwezi gushize baje basanga abandi 648 bari bamaze kwakirwa kugeza mu mwaka ushize wa 2021.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson mu ijambo yatambukije kuri uyu wa Kane, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kwakira impunzi bituka ku mateka bamwe mu Banyarwanda banyuzemo ubwo bari barabujijwe uburenganzira ku Gihugu cyabo, bityo ko u Rwanda ruzi agahinda ko gutereranwa rwo rukaba rutagira uwo rutererana.

Ubwo aya masezerano yatangiraga kuvugwa mu minsi ishize, bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bongeye gutera hejuru babyamagana, bongera kuvuga nabi u Rwanda ko nta mutekano uhari ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko rwemeye kubakira kugira ngo rwibonere amafaranga.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza umwe mu bavugaga aya makuru y’ibinyoma, yamwibukije ko muri 2019 u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturuka muri Libya ku busabye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR.

Yagize ati “Kuva icyo gihe tumaze kwakira abarenga 600. Tuzakora ibindi byinshi kandi byiza binyuze muri aya masezerano [y’u Rwanda n’u Bwongereza] kandi ku mpamvu zifite ishingiro. Icyaba giteye agahinda ni ukutagira icyo dukora mu gihe abimukira bari gucuruzwa cyangwa bari kuburira ubuzima mu Nyanja.”

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane

Ahazaba abimukira bazava mu Bwongereza ni uku hateye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 6 =

Previous Post

Undi Munyamakuru wari ukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

Related Posts

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.