Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in MU RWANDA
0
Mu marira y’ibyishimo uwaburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28
Share on FacebookShare on Twitter

Uwamahoro Angelique waburanye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yongeye kubonana n’ababyeyi be nyuma y’imyaka 28.

Uwamahoro Angelique ubu ni umubyeyi w’abana babiri akaba yaratandukanye n’ababyeyi be ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga kuko yabaga kwa Sekuru ariko Sekuru na nyirakuru bose bakabica.

Ubwo Uwamahoro Angelique yahuraga n’ababyeyi be Muganwa Epimaque na Mukamulisa Liberata kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, byari ibyishimo bivanze n’amarira y’umunezero.

Iki gikorwa cyakurikiranywe n’ibitangazamakuru binyuranye, cyarimo n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.

Uwamahoro wari afite imyaka 5 ubwo Jenoside yabaga, yahunganye n’abantu mu cyahoze ari Zaire ariko abamuhunganye baza kumuha undi mubyeyi witwa Mukagatana Jacqueline bahungukanye akamurerana n’abana be icyenda.

Uyu mubyeyi wareze Uwamahoro, avuga ko yamufataga nk’umwana we w’imfura dore ko ari we mukuru ku bana be kandi ko babanye neza akamubera umwana mwiza ndetse akamufasha kwiga kugeze kuri Kaminuza kugeza amushyingiye.

Uwamahoro Angelique we wari mu byishimo byinshi, yavuze ko aherutse gutanga amakuru ariko ko atari yizeye ko azabona ababyeyi be.

Ati “Nyuma yo gutanga amakuru ko nabuze umuryango, umuntu yarampamagaye ambwira ko umuryango wanjye wabonetse.”

Umubyeyi we Muganwa Epimaque na we ari mu byishimo by’ikirenga, yavuze ko kuba babonye umwana wabo nyuma y’imyaka 28 ari igitangaza babuze uburyo basobanura.

Uyu mubyeyi avuga ko bari bazi ko uyu mwana wabo yishwe kuko bumvaga yarapfanye na ba Sekuru.

Ababyeyi be byabatunguye
Uwamahoro ahoberana na Se
Mayor wa Rulindo na we yari ahari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 10 =

Previous Post

Kevine washenguye benshi yashyinguwe mu marira menshi hahishurwa ko yifuzaga kuvugisha Itangazamakuru

Next Post

Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.