Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Perezida Kagame yashimiye Macron amumenyesha ko kuba yongeye gutorwa bifite icyo bigaragaza

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in POLITIKI
0
Perezida Kagame yashimiye Macron amumenyesha ko kuba yongeye gutorwa bifite icyo bigaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda ya kabiri, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’Igihugu cye.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, ni bwo byatangajwe ko Emmanuel Macro yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru.

Emmanuel Macron wongeye gutorerwa indi manda y’imyaka itanu, yagize amajwi 58,2% naho Marine Le Pen agira 41,8%.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Emmanuel Macron ku bw’iyi ntsinzi ye.

Yagize ati “Ishya n’ihirwe ku ntsinzi wari ukwiye yo kongera gutorerwa kuba Perezida.”

Mu butumwa bwa perezida Kagame, akomeza avuga ko kuba Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa, bifite icyo bigaragaza.

Ati “Ibi ni gihamya y’imiyoborere yawe ishishoza ihora ishaka ubumwe aho gushaka ibitanya abantu.”

Umukuru w’u Rwanda yizeje mugenzi we Emmanuel Macron ko “U Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imikoranire ndetse irushijeho hagati y’Abafaransa n’Abanyarwanda ndetse n’Ibihugu byacu.”

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu myaka itanu ishize, umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda waje mu isura nshya, kuko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibyatumaga ibi Bihugu bitajya imbizi, bihabwa umurongo.

Muri 2019, Macron yashyizeho Komisiyo idasanzwe yari ishinze gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, iza no kugaragaza ko iki Gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho ubwo yasohokaga muri Werurwe umwaka ushize wa 2021.

Nyuma y’uko iyi raporo ishyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ndetse na Perezida Paul Kagame, mu mpera za Gicurasi 2021, uyu mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, aho mu bikorwa bya mbere yasuye harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akahavugira ijambo ryumvikanyemo gusaba imbabazi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Perezida Emmanuel Macron wagaragaje ko ibyo yabonye byabaye mu Rwanda birenze imyumvire y’ikiremwamuntu ndetse ko u Bufaransa butagize icyo bukora, aboneraho kuvuga ko “abaraye ayo majoro, ni bo bonyine bafite mu biganza byabo imbabazi.”

 

Yongeye guha Abafaransa isezerano

Perezida Emmanuel Macron amaze kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, yashimiye abamutoye bibavuye ku mutima ndetse n’abandi bose n’abatamutoye.

Macron yavuze ko hari Abafaransa benshi bamuhundagajeho amajwi kuko batari bashyigikiye ibitekerezo bya mucyeba we Marine Le Pen bari bahanganye.

Yagize ati “Benshi muri iki Gihugu bantoye atari uko bashyigikiye ibitekerezo byanjye ahubwo kuko badakeneye iby’uruhande rumwe. Abo na bo ndashaka kubashimira kandi mbafitiye umwenda muri iyi myaka iri imbere.”

Yanavuze ku batoye Marine Le Pen, ababwira ko na bo bagomba kuzaba mu bagomba kwitabwaho kuko u Bufaransa ari ubwa bose.

Yagize ati “Ni inshingano zanjye ko abo bose bazaba hafi yanjye. Na muntu n’umwe uzasigara inyuma mu Bufaransa.”

Macron yaciye agahigo kuba yongeye gutorerwa indi manda ya kabiri akiri ku buyobozi mu myaka 20 ishize kuko abandi bamubanjiriye barimo Nicolas Sarkozy na Francois Hollande bose bayoboye manda imwe, mu gihe uwaherukaga gutorerwa mana ya kabiri ari Jacques Chirac muri 2002.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Rayon yubitse imbehe y’undi mutoza wa AS Kigali nyuma ya Eric Nshimiyimana

Next Post

Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.