Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Museveni yashimiye Kagame witabiriye ubutumire bw’umuhungu we

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Museveni yashimiye Kagame witabiriye ubutumire bw’umuhungu we

Yanamwakiriye ku meza

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wakiriye mugenzi we Paul Kagame ku meza bakanagirana ibiganiro, yamushimiye kuba yitabiriye ubutumire bw’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba wizihije isabukuru y’amavuko.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine adaheruka muri iki Gihugu cyari kimaze igihe kitabanye neza n’u Rwanda kubera ibikorwa bibi cyarukoreraga birimo gushyigikira abarwanya ubuyobozi bwarwo.

Perezida Kagame wagiye muri Uganda yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wari kumwe na Madamu we Janet Museveni ndetse na Muhoozi, bagirana ibiganiro.

Museveni yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yagendereye Uganda, akaza no mu birori bya Muhoozi.

Mu butumwa bwe, Museveni yagize ati “Nakiriye nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku meza mu birori bya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ndifuza gushimira Nyakubahwa Kagame kuba yaremeye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi kandi akaza gusura Uganda nyuma y’imyaka ataza.”

Museveni kandi yatangaje ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo iby’umutekano mu karere ndetse n’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yaherukaga guhurira na Museveni muri Kenya tariki 08 z’uku kwezi ubwo bombi bitabiraga isinywa ry’amasezerano yo kwakira byeruye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bahuye nyuma y’igihe gito Ibihugu byubuye ubucuti nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byatanze umusaruro mu kuzahura umubano w’ibi Bihugu wari umaze igihe urimo igitotsi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare rukomeye ku ruhande rwa Uganda mu kuzahura uyu mubano, yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri aho ubwo aheruka mu Rwanda mu kwezi gushize, yanagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame akunze kwita “my uncle”.

Muhoozi usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, wanatumiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori yitabiriye, yujuje imyaka 48 y’amavuko, akaba yatangaje ko impamvu yagize iyi sabukuru iy’agatangaza ari uko ibaye mu gihe Uganda n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza.

Perezida Museveni ari kumwe na Madamu bakiriye Perezida Kagame
Yamushimiye kuba yagendereye Uganda nyuma y’imyaka

Bagiranye ibiganiro
Yanamwakiriye ku meza
Ni mu isabukuru ya Muhoozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’amateka no mu isabukuru ya Muhoozi

Next Post

Msgr Smaragde yahishuye ko mu gihe cya vuba Sipiriyani Rugamba azemezwa nk’Umutagatifu

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Msgr Smaragde yahishuye ko mu gihe cya vuba Sipiriyani Rugamba azemezwa nk’Umutagatifu

Msgr Smaragde yahishuye ko mu gihe cya vuba Sipiriyani Rugamba azemezwa nk’Umutagatifu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.