Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye iki cyemezo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.

Umucamanza wagarutse ku byari byatangajwe mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 25 Mata, rwavuze ko impamvu zatanzwe n’uregwa zidafite ishingiro.

Yavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha akurikiranyweho, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Urukiko kandi ruvuga ko hagikomeje gukusanywa ibimenyeto byo gushinja uregwa bityo ko aramutse arekuwe byabangamira iki gikorwa.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kubera uburyo akina muri film asetsa abantu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda bakabyarana abana babiri.

Ubwo yaburana ubujurire bwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri iri buranisha ryamaze isaha imwe, Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho.

Yavuze ko uretse umuryango we asanzwe abana na wo, agomba no kwita ku bana b’impanga bivugwa yo yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya akamutera inda.

Ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, Ndimbati yavuze ko umukobwa akekwaho gusambanya yamuguze ku muhanda nk’izindi ndaya zose.

Yavuze kandi ko uyu mugore babyaranye yigeze kwandikisha abana ku wundi mugabo, akavuga ko na byo biteye urujijo bityo ko Urukiko rukwiye kubisuzuma.

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yasambanyije uyu mugore babyaranye ataruzuza imyaka y’ubukure, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, biza no kwemezwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyemezo cyasomwe tariki 28 Werurwe 2022.

Nyuma y’uko Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, Kabahizi Fridaus yatangaje ko atari azi ko ubwo yajyaga gutanga ikiganiro mu binyamakuru no kurega Ndimbati, atari azi ko uyu mugabo wamuteye Inda azafungwa.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa 3D TV, Kabahizi yagize ati “Ati “Nari nzi ko wenda kuba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda Leta yo izakimubwiae, ntabwo nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

Kabahizi yakomeje agira ati “Ahubwo baramufunze ndatitira, ndavuga nti ‘Karabaye noneho’.”

Nyuma y’ifungwa rya Ndimbati havuze byinshi birimo ibyatangazwaga n’abasanzwe bakunda uburyo akina, banenga Umunyamakuru watambukije ikiganiro yagiranye n’uyu Kabahizi ndetse banenga n’uyu mukobwa, babashinja gutuma uyu mukinnyi wa Film afungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 7 =

Previous Post

Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Next Post

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

IZIHERUKA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
MU RWANDA

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.