Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye iki cyemezo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.

Umucamanza wagarutse ku byari byatangajwe mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 25 Mata, rwavuze ko impamvu zatanzwe n’uregwa zidafite ishingiro.

Yavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha akurikiranyweho, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Urukiko kandi ruvuga ko hagikomeje gukusanywa ibimenyeto byo gushinja uregwa bityo ko aramutse arekuwe byabangamira iki gikorwa.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kubera uburyo akina muri film asetsa abantu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda bakabyarana abana babiri.

Ubwo yaburana ubujurire bwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri iri buranisha ryamaze isaha imwe, Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho.

Yavuze ko uretse umuryango we asanzwe abana na wo, agomba no kwita ku bana b’impanga bivugwa yo yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya akamutera inda.

Ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, Ndimbati yavuze ko umukobwa akekwaho gusambanya yamuguze ku muhanda nk’izindi ndaya zose.

Yavuze kandi ko uyu mugore babyaranye yigeze kwandikisha abana ku wundi mugabo, akavuga ko na byo biteye urujijo bityo ko Urukiko rukwiye kubisuzuma.

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yasambanyije uyu mugore babyaranye ataruzuza imyaka y’ubukure, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, biza no kwemezwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu cyemezo cyasomwe tariki 28 Werurwe 2022.

Nyuma y’uko Ndimbati afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, Kabahizi Fridaus yatangaje ko atari azi ko ubwo yajyaga gutanga ikiganiro mu binyamakuru no kurega Ndimbati, atari azi ko uyu mugabo wamuteye Inda azafungwa.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa 3D TV, Kabahizi yagize ati “Ati “Nari nzi ko wenda kuba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda Leta yo izakimubwiae, ntabwo nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

Kabahizi yakomeje agira ati “Ahubwo baramufunze ndatitira, ndavuga nti ‘Karabaye noneho’.”

Nyuma y’ifungwa rya Ndimbati havuze byinshi birimo ibyatangazwaga n’abasanzwe bakunda uburyo akina, banenga Umunyamakuru watambukije ikiganiro yagiranye n’uyu Kabahizi ndetse banenga n’uyu mukobwa, babashinja gutuma uyu mukinnyi wa Film afungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 6 =

Previous Post

Byatangiye kujya hanze…Hasohotse amajwi bivugwa ko ari Prince Kid abwira Muheto ko yamwihebeye

Next Post

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.