Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in MU RWANDA
0
Mageragere: Ababyariye muri Gereza bahembwa nk’abandi babyeyi bose n’igikoma kikabageraho

Photo/Flash

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere] bafunzwe batwite, ndetse n’ubuyobozi bw’iyi gereza, bavuga ko umubyeyi uhabyariye, yitabwaho nk’undi mubyeyi wese wabyaye nkuko bikorwa mu muco nyarwanda.

Kubyarira muri Gereza si igitangaza kuko hari abafungwa batwite, ndetse bamara kugeramo bagakomeza guhabwa serivisi zihabwa umubyeyi utwite uri mu buzima busanzwe.

Ababyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, bibarutse bafunze, bavuga ko bitaweho nk’uko abandi babyeyi bitabwaho mu muco nyarwanda.

Umwe muri aba babyeyi waje muri gereza afite inda y’amezi abiri, avuga ko ubwo yari agiye kubyara, yahawe ibikoresho byose byo kwakira umwana, nk’iby’isuku ndetse n’ibinzi bizamufasha kwita kuri urwo ruhinja.

Ati “Baguha ibikoresho byose bishoboka ujyana kwa muganga hanyuma bakajya banakugemurira indyo yihariye nk’umubyeyi nyine wabyaye.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko bitagarukira aho kuko na nyuma y’uko uwibarutse avuye mu bitaro, yitabwaho mu gihe cy’amezi atatu.

Avuga kandi ko hano muri iyi Gereza hari irerero ku buryo rifasha abana bahavukiye ndetse n’abinjiranye n’ababyeyi babo bakikiri bato.

Ati “Bajya kwiga mu gitondo bakagaruka mu ma saa sita aho baba bari kumwe n’abarimu babashinzwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we niyuzuza imyaka itatu, azavugana n’umuryango we ukaza ukamujyana mu rugo kuko bitemewe ko hari umubyeyi ufunganwa n’umwana uri hejuru y’imyaka itatu.

Gatoya Jaqueline na we ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge akaba ari n’umurezi w’aba bana, avuga ko muri gereza ubuzima bukomeza bityo ko ari na yo mpamvu habaho iyi gahunda yo kwita ku babyeyi baba abinjiye batwite ndetse n’abinjiranye abana bato.

Ati “Duhere ku mubyeyi utwite, iyo ageze hano, arabyara, Gereza ikamufasha neza kubera n’ibikoresho, umwana bakamurera bakamuha amata, yaba amaze kugeza igihe cyo kunywa neza, bakamuha SOSOMA.”

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge avuga ko iyo umubyeyi afunzwe yari asanzwe afite umwana utazuza imyaka itatu, yemerewe kumuzana muri Gereza kandi uwo mwana agakomeza guhabwa uburenganzira nk’ubwo yagombaga guhabwa ari mu buzima busanzwe.

Ati “Iyo bageze ku myaka itatu, tuvugana na ba bafungwa n’abagororwa na bo bakavugana n’imiryango yabo natwe tukabahuza bakavugana noneho umuryango ukaza gutwara wa mwana.”

Akomeza agaragaza uburyo abo bana bakomeza kwatabwaho mu gihe baba bakiri kumwe n’ababyeyi babo muri Gereza, ati “Ni abana bitabwaho kimwe n’abandi bana, abatoya bajya mu marerero [creche] bagahabwa amata yo kunywa, bahabwa amafunguro yo guhabwa abana.”

Muri Gereza ya Nyarugenge hafungiye imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 11 barimo ab’igitsinagore bagera mu 1 500 na bo barimo abagera mu 140 bafite abana.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Hamenyekanye icyakurikiye igifungo cy’imyaka 5 cyahanishijwe Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube

Next Post

I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

IZIHERUKA

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu
FOOTBALL

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

I Rubavu haraturuka inkuru ibabaje y’abana bato bishwe n’umusozi wabagwiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.