Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza

radiotv10by radiotv10
01/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaye bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bisiga amavuta ahindura uruhu bashaka gusa n’abera, abibutsa ko bigira ingaruka ku mubiri ndetse ko bigaragazwa no kuba hari bamwe bidahira aho kugira ngo bagire uruhu rwiza bashakaga ahubwo rukagira andi mabara.

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 mu Nama Nkuru y’uyu muryango yagarutse ku mibereho myiza y’abaturage.

Ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku Banyarwanda bakunze kujya mu Bihugu by’ibituranyi gushakirayo imibereho, yabibukije ko imwe mu mirimo bajya gukorera muri ibyo Bihugu no mu Rwanda bayihakorera kandi bakabona amafaranga aruta n’ayo bahembwa muri ibyo Bihugu.

Yavuze kandi ku bajya muri ibyo Bihugu bagiye kuzanayo ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda nk’inzoga za Kanyanga ndetse n’amavuta atukuza uruhu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abinjiza ibi bicuruzwa bitemewe akenshi babiterwa no kuba bafite isoko.

Ati “Burya n’umuntu wese ucuruza n’ibibi ni uko biba bifite umuguzi, ikintu cyose kigurwa, kiracuruzwa cyaba kibi cyangwa cyiza […] ugasanga abantu bafite byinshi bakeneye uvuga uti noneho ni byo bazana, ugasanga amatoni n’amatoni z’ibinyabutabire [Chemicals] bitwika abantu.”

Umukuru w’Igihugu yahise agaruka kuri aya mavuta atukuza uruhu azwi nka Mukorogo yayobotswe n’abantu benshi, ati “Dufite n’ikibazo ntabwo nari nzi ko muri RPF twakigira, abantu batwika imibiri yabo kugira ngo base n’abazungu. Kandi bigira ingaruka, birabujijwe, njya mbisoma berekana ko bitera abantu indwara zitanoroshye.”

Perezida Paul Kagame yagaye abashyize imbere ibi bikorwa byangiza imibiri yabo ndetse ko hari n’abo bidahira ahubwo bikabatamaza.

Ati “Icyo bashyize imbere ugasanga ni ukwitukuza ariko rero hari abagira ibyago, bashakaga kwitukuza bakaba umuhondo bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya. Ibyo se na byo ni RPF?”

Chairman wa RPF-Inkotanyi avuga ko ubundi mu mirongo yayo, isaba abantu gukunda uko bari ntibaharanire gusa n’abandi. Ati “Ntimukiyane uko umuri.”

Yavuze ko hari byinshi bakora bikongerera ubwiza bafite kandi ntibibagireho ingaruka nko gukora imyitozo ngororamubiri, gusukura no kurimbisha aho batuye.

Perezida Kagame yagaye abitukuza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi

Next Post

Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.