Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Apotre Mutabazi yahawe urw’amenyo kubera imodoka yagaragaje ko ari iye

radiotv10by radiotv10
12/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Apotre Mutabazi yahawe urw’amenyo kubera imodoka yagaragaje ko ari iye
Share on FacebookShare on Twitter

Apôtre Mutabazi Kabalira Brain umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ubu na we yatumye benshi bamugarukaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ari iye yatobowe n’abantu atamenye, bavuga ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, Apôtre Mutabazi  yavuze ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro atobora imodoka ye.

Ati “niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo.”

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’iyo modoka yatobowe, uyu mugabo uvuga ko ari umukozi w’Imana, yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uyu mugizi wa nabi kabone nubwo yaba ashaka kumwica.

Ati “Navuka sindatinya urupfu, rimwe nigeze kurusimbuka ndaruzi.”

Yavuze ko nk’umuntu nkawe ufite ibitekerezo bikomeye atajya apfa ngo yibagirane kuko ibitekerezo bye bisigara ndetse ko urupfu atari iherezo ahubwo ari intangiriro yo kwamamara kw’abantu bavuga rikijyana.

Umuntu waje nijoro iwanjye agatobora ipine y'imodoka niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n'icyumba ndaramo. Navuka sindatinya urupfu, sometimes I'm tempted to taste it. IDEOLOGISTS never die, death is not the end but the beginning of uncontrollable influence. pic.twitter.com/xKVcgix8Do

— Mutabazi Kabarira Maurice, MDiv (@MweneKabarira) May 11, 2022

Apôtre Mutabazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yigeze kuvuga ijambo ryafashwe nko kwihenura, aho yavugaga ko abakristu bagomba gutura kandi bagatura amafaranga afatika.

Icyo gihe yavugaga ko nk’uwatura “Utudolari 100 akumva ko ari menshi yibeshya kuko njye n’abashumba bagenzi banjye iyo tugiye muri Marriot tukanywa icyayi nyasigayo.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apôtre Mutabazi, bavuze ko uburyo akunze kwigaragaza nk’umuntu ukomeye, atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.

Umunyamakurukazi Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Pole, ariko ukuntu ishaje n’uko isa ubwabyo biteye ubwoba. Nta kuntu wakwigomwa icyayi cya Marriot maze ya madorari ukayakoresha mu kinamba no kugura amapine mashya?”

Uwitwa Neza Marie Claire yagize ati “Ese ubu umuntu unywa icyayi cya 100$ Marriott agenda mu modoka isa ityo ishaje ityo n’uwo mwanda nyibonana ko ari nawo wayitoboye uretse kubeshyera abantu.”

Rafiki Clement yagize ati “Ntubuze byose witeje abantu gusa, niyo utirirwa ufotora iyo modoka kuko ubwayo iragusoje. Ipine rishaje kuriya ritoborwa n’ibintu byinshi wasanga utabuze ibyo wari wakandagiye cyane ko mbona uyigendesha mu isayo. Any way ihangane kabisa.”

Mandela Muzinga Sam na we yagize ati “Nshuti yanjye Mutabazi kuki ukabya cyane. Gupfumuka ku ipine birasanzwe rwose dore ko bigaragara ko yabaye n’ipasi. Genda ukoreshe wongere uryame usinzire.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Diamond nyuma yo kugura imodoka ya Miliyoni 612Frw agiye no kugura indege

Next Post

Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d’état ikabapfubana

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d’état ikabapfubana

Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d'état ikabapfubana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.