• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d’état ikabapfubana

radiotv10by radiotv10
12/05/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d’état ikabapfubana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagarutse ku bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bikabapfubana, bivugwa ko bahungiye mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka umunani urimo igitotsi cyaturutse ku Barundi bamwe bahungiye mu Rwanda muri 2015 ubwo muri iki Gihugu cy’u Burundi habaga imvururu.

Izi mvururu zabaye mu gihe bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ariko bigapfuba.

Leta y’u Burundi yakunze gushinja iy’u Rwanda gucumbikira aba bakoze ririya hirika, mu gihe u Rwanda rwo rwavugaga ko rwo rwakiriye impunzi kandi rukazigenera ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurari 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abo bantu bagerageje gukora iriya Coup d’état yo muri 2015, bamwoherereje ubutumwa busaba imbabazi.

Uyu mukuru w’u Burundi yavuze ko ari kuganira n’abo bantu kugira ngo ibibazo Bihari bishyirwe ku murongo.

Evariste Ndayishimiye kandi yavuze ko kubyutsa umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda biri kugenda neza ku buryo yizeye ko mu gihe cya vuba Ibihugu byombi bizaba bibanye neza.

Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze iminsi bagaragaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano bimeze neza kandi ko hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi.

Ibihugu byombi byagiye byohererezanya intumwa aho tariki 15 Werurwe 2022,

Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye intumwa  ziturutse mu Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wanamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi n’u Rwanda biri kubyutsa umubano
Yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Apotre Mutabazi yahawe urw’amenyo kubera imodoka yagaragaje ko ari iye

Next Post

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 87 yaguye mu cyobo cy’umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100Frw

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 87 yaguye mu cyobo cy’umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100Frw

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 87 yaguye mu cyobo cy’umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.