• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in MU RWANDA
1
Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kimwe mu bituma badakoresha mubazi mu masaha y’umugoroba ari ukuba baba biriwe bazikoresha bacibwa amafaranga n’ubu batarumva igisobanuro cyayo bashaka kugaruriza mu masaha y’ijoro.

Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko mu masaha y’umugoroba ibiciro by’ibi binyabiziga biba byikubye kabiri kandi abamotari ntibemere gukoresha mubazi zashyizweho mu buryo bwo kwishyurana.

Umwe yagize ati “Nk’ubu izi saha [hari saa cyenda z’amanywa] ariko mu masaha agiye kuza saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya, araba ari igihumbi na maganarindwi.”

Aba bakunze gutega moto bavuga ko abamotari bababeshya ko mubazi zapfuye ndetse bakaberurira ko iyo bakoresheje izo mubazi bagwa mu gihombo kuko hari amafaranga bacibwa n’ubu batarumva aho ajya n’impamvu bayacibwa.

Abamotari na bo biyemerera ko mu masaha y’umugoroba badashobora gukoresha mubazi kandi ko bahenda abagenzi koko ariko ko hari impamvu babikora.

Umwe yagize ati “Buriya ku mugoroba mpagereranya no mu mvura, buriya mu mvura iyo umuntu yemeye kunyagirwa ntabwo yazana mubazi, na nijoro kubera ijoro nta mugenzi uri bubone ugarura, mubazi na yo ikubera imbogamizi kuko iba yaguhenze ukabura n’uwo ugarura.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe Abamotari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA), Peter Mubiligi avuga ko iki kibazo cy’abamotari batakikoza Mubazi mu masaha y’umugoro bakizi ariko ko bari kukivugutira umuti.

Uyu muyobozi muri RURA yibukije abamotari ko gukoresha mubazi ari itegeko, ati “Ikindi ku bagenzi barasabwa gusaba umumotari kuyikoresha [mubazi] aho yaba ari hose.”

Kuva tariki 07 Mutarama 2022, gukoresha mubazi byari itegeko mu Mujyi wa Kigali ariko byageze tariki 13 Mutarama bihindura isura nyuma y’uko Abamotari biraye mu mihanda bagakora imyigaragambyo, ibikorwa byo kugenzura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, byabaye bihagaritswe.

Tariki 25 Gashyantare 2022 habaye inama idasanzwe yahuje inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RURA ndetse n’abahagarariye abamotari, yanzuye ko Mubazi yongera kuba itegeko ariko yongera amafaranga y’ibilometero bibiri bya mbere yagizwe 400 Frw mu gihe mbere yari 300 Frw.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndahayo frodouard says:
    4 years ago

    Njyewe ntabwo nzajya ntega moto kuko irahenze Ku rwego rwo hejuru nzajya ntega imodoka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

Next Post

Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.