• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara Volleyball yakoreye amateka igera muri ½ cya Africa Club Championship 2022

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Gisagara Volleyball yakoreye amateka igera muri ½ cya Africa Club Championship 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Gisagara VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, irimo kubera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kélibia (Africa Club Championship 2022), yaraye ikoze amateka igera muri 1/2 cy’iryo rushanwa.

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Club Olympique de Kélibia imbere y’abafana bayo, bari bakubise sitade buzuye, gusa bishoboka ko ya Mana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha mu Rwanda, yatize gutaha iri kumwe na bo kuko batsinze iyo kipe amaseti 3-2 (29-27,22-25,16-25,25-23,15-12) batitaye ku bafana babavugirizaga induru.

Gisagara VC yazamutse mu itsinda rya 4 cyangwa Group D ari iyambere, nyuma yo gusoza imikino yayo yose nta n’umwe itsinzwe, bityo bikayihesha itike yo gukina imikino ya 1/4 ari naho yitwaye kigabo.

Mu makipe Gisagara VC yahigitse harimo imwe yo muri Kenya ya Equity Bank, Nigeria Customs ndetse n’igihangange cyo muri Cameroon, Port De doula, izi zose yarazisasiye mbere y’uko yiyunyuguza abanya Tunisia bari barigize abadakorwaho.

Muri rusange ikipe ya Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo ibashije gutsinda Abarabu mu gihe muri 2016, mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze El Shams yo mu Misiri muri 1/4 amaseti 3-1 (25-21, 10-25, 29-27, 25-18), igahita inerekeza muri 1/2 agahigo iyi kipe y’abashinzwe imisoro igifite no kugeza magingo aya.

Si ubwa mbere umutoza Nyirimana Fidèle (Fidjoo) usanzwe utoza Gisagara ageze muri ½, kuko no mu mwaka wa 2011 mu Misiri yahageze nanone muri iyi mikino iri kumwe n’ipe ya kaminuza y’u Rwanda, ariko ntibaza kurenga aho.

Ikipe ya Gisagara VC iragaruka mu kibuga kuri iki Cyumweru ihangana na Esperance yo muri Tunisia, nayo igizwe hafi ijana ku ijana n’abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu ya Tunisia.

Ikipe iri butsindwe hagati ya Esperance na Gisagara vc ndetse na Al Ahly na Port De Doula, zizahura zikinire umwanya wa Gatatu, mu gihe izizaba zatsinze arizo zizakina umukino wa Nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Umunyamakuru w’imikino ukomeye Jodo Castar ntakiri muri gereza

Next Post

Umukino wa APR na Rayon ugiye kwandika amateka

Related Posts

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

by radiotv10
04/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, buratangaza ko Abanyarwanda miliyoni 4,4 bamaze kwiyandikisha no kwifotoza ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga. Byatangajwe...

Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Amakuru mpamo ku ishyingurwa rya Kabuga Felicien byavugwaga ko ryabaye mu ibanga rikomeye

by radiotv10
04/06/2026
0

Kabuga Felicien washingwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aherutse gupfira muri gereza mu Buholandi, byamenyekanye ko yashyinguwe...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Amakuru mashya: Bitunguranye imikino u Rwanda rwari kuzakinira muri Maroc ntikibaye

by radiotv10
04/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ya gicuti Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira muri Maroc, yasubitswe nyuma...

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

by radiotv10
04/06/2026
0

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka nubwo iherutse kumenyeshwa n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, ko batazakomezanya mu mikoranire yajyaga...

Ibikekwa ku itumizwa ryihutirwa ry’abakozi b’Akarere bitabye RIB  bagasohoka inama itarangiye

Ibikekwa ku itumizwa ryihutirwa ry’abakozi b’Akarere bitabye RIB bagasohoka inama itarangiye

by radiotv10
03/06/2026
0

Abakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe ubugenzuzi bw’Imihanda n’ushinzwe imyubakire, batumijwe kuri RIB ikorera mu Karere ka Huye by’igitaraganya...

Next Post
Umukino wa APR na Rayon ugiye kwandika amateka

Umukino wa APR na Rayon ugiye kwandika amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Somalia: Urasaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru rwazamuye ubwoba

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

Ibitero by’indege z’intambara mu rugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC byakajije umurego

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.