Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Rwarutabura wakoze impanuka abamugezeho bwa mbere ni abafana ba APR

Rwarutabura wakoze impanuka abamugezeho bwa mbere ni abafana ba APR

Umwe mu bafana bakomeye b’Ikipe ya Rayon Sports, Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura yakoze impanuka ajyanwa kwa muganga, agerwaho bwa mbere n’abafana ba APR isanzwe ari mucyeba w’ikipe ye.

Rwarutabura yagize ibi byago kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 ubwo yari agiye kureba imyitozi y’ikipe yihebeye mu Nzove aho iri kwitegura umukino w’ishiraniro uzayihuza na mucyeba wayo APR FC kuri uyu wa Kane.

Uyu mufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports, yakomerekeye muri iyi mpanuka, ahita ajyanwa kwa muganga.

Amakuru agera kuri RADIOTV10, yemeza ko Rwarutabura ubu amerewe neza nyuma y’uko ageze kwa muganga akitabwaho n’abaganga.

Aba mbere bamugezeho, barimo abafana ba APR FC isanzwe ari mucyeba wa Rayon Sports zinitegura uyu mukino ukomeye wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro.

Muri aba bafana ba APR basuye Rwarutabura, barimo Rugiro na we usanzwe ari umufana ukomeye wa APR FC ndetse bakunze kugaragara bahanganye iyo aya makipe yabo yahuye.

Kuba aba bafana ba APR basuye Rwarutabura, byakoze benshi ku mutima aho bamwe mu Banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo bongeye kugaruka ku ihame rya siporo ry’ubworohererane hagati y’abasiporutifu.

Yakomeretse
Basanzwe bagaragara bahanganye iyo bari gufana amakipe yabo ariko ubusanzwe ni inshuti magara
Bamusuye banamugenera ubufasha bwo kubasha kwitabwaho
Iyo bari gufana baba ari mbirimbiri

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

2 thoughts on “Rwarutabura wakoze impanuka abamugezeho bwa mbere ni abafana ba APR

  1. Erega ubjndi usibye itangaza makuru riteranya ananti ariko ntakibazo abafana ba APR na Rayon bafitanye nuko usanga a afite microfine ibintu babigize intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + thirteen =