“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo utuye mu karere ka Bugesera wamenyekanye nka Salongo w’Umupfumu yubatse umuhanda muri aka karere. Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.

Salongo wiyita umupfumu, yabwiye avuga ko “Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye mu gihe nkiri ku Isi.”

Izindi Nkuru

Yakomeje avuga ko yagize iki gitekerezo cyo kubaka umuhanda kubera ko yabonaga ahantu akorera hari ibihuru byinshi n’imiyenzi ku buryo nta modoka zibasha kuhanyura, ahitamo kuhubaka umuhanda kugira ngo abashe kuhateza imbere.

Igihe imirimo yo gutunganya umuhanda yatangiraga 

Ati “Kera twakuraga twumva ko ngo Yesu azatujyana mu Ijuru ariko nyuma naje kubona ko natwe igihugu cyacu twakigira cyiza kikaba nk’Ijuru.”

Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umuryango we ndetse n’urubyiruko rwamuzaniraga amazi yo kuwubakisha. Yemeza ko yatangiye kubaka muri Werurwe uyu mwaka, akoresheje ‘raterite’, amabuye ndetse na ‘goudron’.

Salongo wamwenyekanye nk’umupfumu mu karere ka Bugesera

Yasobanuye ko yawubatse mu mafaranga ye n’umuryango we, ati “Amafaranga nawubatsemo ni ayanjye n’abana banjye n’umugore, kandi wumve ko nayashatse mu byumweru bine gusa ariko abaturage bo bamfashaga mu bijyanye no kumpa amazi yo gukoresha.”

Yongeyeho ko afite intego y’uko ahantu hose afite inyubako agomba kuhashyira imihanda ya kaburimbo, ashimangira ko abaturage bagiye bishyira hamwe bagahuza imbaraga, bashobora kujya bikorera ibikorwaremezo nk’imihanda bitabaye ngombwa ko bategereza Leta.

Umwe mu baturage batuye muri Bugesera witwa Mutoni Carine avuga ko “Uyu muhanda wari umeze nabi cyane, nta modoka yahitaga kandi iyo imvura yagwaga twese abaturage twananirwaga guhita kubera uburyo wari umeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. Hari n’abandi bafatiyeho ku buryo dukomeje ubukangurambaga nk’uko n’ahandi bijya bikorwa nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bakishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.”

Yashimangiye ko hari abaturage bigiye kuri iki gikorwa ku buryo bifuza gukomereza kuri uyu muhanda, avuga ko byerekana uburyo bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibikorwaremezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru