Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, habayeho umuhango wo gufungura ku mugaragara Ingoro yo Kwigira, baboneraho kwiyibutsa bimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi Ngoro yo Kwigira iherereye ku Rwesero mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Mu bice binyuranye by’Intara y’Amajyepfo, hakunze kugaragara ibikorwa ndangamuco na ndangamateka binyuranye birimo uburyo Abami babagaho ndetse n’Abanyarwanda bo hambere

Ni umuhango wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage ufite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga z’Ingoro Ndangamurage.”

Nyuma yo gutaha Ingoro yo Kwigira, habayeho umuhango nyirizina wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wabereye ku Ngoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, ahanabereye igitaramo kigaragaza umuco Nyarwanda.

Ni igikorwa cyagaragayemo bimwe mu bikorwa byaranze Abanyarwanda bo hambere nk’amafunguro bafataga ndetse n’uburyo basangiraga amarwa mu gacuma.

Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo ndetse na Guverineri w’iyi Ntara, Alice Kayitesi biyibukije uko abo hambere basomaga icyo kunywa.

Guverineri Kayitesi yavuze ko iyi Ngoro yo kwigira, izagirira akamaro kandi Abanyarwanda by’umwihariko abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Turanashimira cyane Leta y’u Rwanda yahisemo ko iza mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, izadufasha kurushaho kumenya amateka kandi ikazamura ubukerarugendo mu Ntara y’Amajyepfo, kubera ko abaza bayigana bamenya byinshi, kandi bikabasha kuzamura ishoramari mu Ntara y’Amajyepfo.”

Yavuze ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo gusura izi ngoro ziri mu Ntara yabo.

RADIOTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru