Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, we n’abanyamategeko bamwunganira, bajuririye iki cyemezo bagaragaza impamvu zirimo izo kuba Urukiko rwaragenekereje rukita Happiness, ishimishamubiri, bakavuga ko mu manza nshinjabyaha hatabamo kugenekereza.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Izindi Nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’iperereza zerekana ko uyu musore yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza wagendeye ku majwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari kureshya umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, amubwira ko yamwimye happiness, yavuze ko habayeho kugenekeeza ntagushidikanya ko iyo happiness yavugwaga n’uyu musore ari ugusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid n’abamwunganira mu matageko bamaze gutanga ikirego cy’ubujurire bwabo, bagaragaje impamvu zigera muri eshanu zirimo izo kuba Umucamanza yaragereranyije akita Happiness, ishimishamubiri.

Ingingo igaruka kuri iyi mpamvu, muri iki kirego cy’ubujurire, igira iti Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.”

Indi mpamvu yagaragajwe n’uruhande rw’uregwa ni ukuba Urukiko rwaremeje ko Prince Kid yaratse ishimishamubiri ku mukobwa rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya, nyamara ngo uwo mukobwa yarananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa.

Iki kirego cy’ubujurire, kivuga ko Urukiko rwirengagije ko Prince atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.

Nanone kandi bagaruka ku kuba Urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze, bigaragaza guhoza undi ku nkeke kandi bigashimangira ubutumwa bugufi yamwandikiraga kenshi, bakavuga ko ibi bitagize impamvu zikomeye zo guhoza undi ku nkeke.

Uruhande rw’uregwa kandi ruvuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru