IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga mu kureba muri panier…Byanyuze benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uyu munsi yafunguye ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball aho yongeye kugaragaza ko uyu mukino awufiteho ubumenyi ubwo yanagaga imipira mu gakangara [Panier].

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa siporo akaba azwiho imikino akunda irimo uyu wa Basketball, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball ahazwi nko kuri Club Rafiki, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yari kumwe na bamwe mu banyabigwi muri Basketball barimo Masai Ujiri watangije Giants of Africa ari na yo yakoze iki kibuga cyafunguwe kuri Club Rafiki.

Perezida Paul Kagame mbere yo kuza kuri Club Rafiki yabanje gutanga ikiganiro muri Marriot Hotel cyagarukaga ku kamaro ka Siporo mu kuzamura imibereho y’abaturage muri Afurika aho Masai Ujiri yari yamubajije niba aheruka gukina uyu mukino wa Basketball, akamusubiza ko adaheruka ariko ko yizeye ko mu gihe cya vuba yongera kureba mu gakangara (Panier).

Ni na ko byagenze koko, kuko mu masaha y’ikigoroba Perezida Paul Kagame ubwo yageraga kuri Club Rafiki yongeye kugaragaza ko Basketball atari umukino mushya kuri we.

Abanje kudunda umupira hasi nk’uko bibanza gukorwa n’abahanga muri uyu mukino wa Basketball, Perezida Kagame na we yahise anaga umupira mu gakangara ujyamo utabanje kunyura ku ruhande.

Amashusho n’amafoto bigaragaza Perezida Paul Kagame akina uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu, ni bimwe mu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiye bayasangiza ababakurikira bagaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umukunzi wa Siporo kandi na we akaba ayifiteho ubumenyi.

Yanagaga imipira muri Panier ikajyamo vuba cyane
Masai Ujiri byamushimishije cyane
Ni ikibuga kizifashishwa n’urubyiruko n’abana bakiri bato

Perezida Kagame yaboneyeho gusuhuza abana bato

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru