Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye impamvu Leta yashyize ku isoko Laboratwari y’Igihugu ikora imiti iri i Huye

radiotv10by radiotv10
30/05/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye impamvu Leta yashyize ku isoko Laboratwari y’Igihugu ikora imiti iri i Huye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko Latoratwari y’Igihugu ikora imiti yari izwi nka LABOPHAR iri mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.

Iyi Laboratwari ikora imiti ya LABOPHAR isanzwe ari iy’Igihugu, yashinzwe mu rwego rwo kugabanya imiti u Rwanda rusanzwe rutumiza mu mahanga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kivuga ko iyi Laboratwari yamaze gushyirwa ku isoro kugira ngo yegurirwe abikorera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, gitangaza ko gushyira ku isoko iyi Laboratwari, biri mu rwego rwo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bisanzwe ari ibya Leta mu rwego rwo kongera umusaruro wabyo.

Iyi Laboratwari y’Igihugu ya LABOPHAR, yashinzwe mu 1981, yagiye ifasha abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imiti (Pharmacy) kwimenyereza umwuga.

Nyuma y’uko hasohotse Itegeko no 54/2010 ryasohotse mu igazeti ya Leta yo muri 2011 yashyizeho Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), byatumye iyi Laboratwari igengwa n’iki Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima ihita iba MPD (Midical Production Division).

Iyi Laboratwari muri 2013 yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko yabashaga gutunganya ubwoko 32 bw’imiti ariko nyuma iza kugera ku bushobozi bwo gukora imiti itarengeje ibiri gusa.

Ibi byatewe no kuba iki kigo cyaje guhurizwa hamwe n’ ikigo cy’igihugu cyatumizaga imiti hanze kizwi nka Camerwa na cyo kitwa MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), bituma abakozi b’iyi Laboratwari bahagarikwa.

Muri 2019, abagize Inteko Ishinga Amategeko bari batoye umushinga w’itegeko rigenga imikorere ya RBC wo gutandukanya iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima  n’ishami ryacyo rishinzwe kugura, gukora no gukwirakwiza imiti (MPPD).

Iri tegeko ryateganyaga ko ishyirwaho ry’ikigo gishya, kizakomatanya inshingano za MPPD n’iza Laboratwari y’igihugu ikora imiti (LABOPHAR)  na Farumasi z’Uturere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 14 =

Previous Post

AMAFOTO: Amavubi yageze muri S.Africa yiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda

Next Post

Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe

Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.