Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda yageneye ubutumwa DRCongo ku mvugo rutwitsi zavuzwe ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uganda yageneye ubutumwa DRCongo ku mvugo rutwitsi zavuzwe ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare yanenze imvugo z’urwango ziherutse gutangazwa n’abarimo abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abavuze ku Rwanda.

Ambasaderi Adonia Ayebare yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi mu nama y’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye.

Adonia Ayebare ubwo yagarukaga ku bibazo by’umutekano mucye biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanenze ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ituruka hanze irimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, ADF urwanya Uganda ndetse na Red-Tabara urwanya u Burundi.

Yavuze ko iyi mitwe ikwiye guhagarika ibikorwa byayo byo kwica abaturage ndetse no gutuma bava mu byabo bagahunga.

Yagize ati “Nanone kandi nanenze imbwirwaruhame z’urwango zamamazwa na bamwe mu bayobozi.”

Adonie Ayebare atangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang yabasabye abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Nanone kandi Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri DRC ubu uri mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato, ngo gakwiye kugabwaho ibitero kagafatwa kakomekwa ku Gihugu cyabo.

Ni amagambo yanamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukwiye guhagarika imvugo nk’izi kuko zishobora gukoneza no kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yagize ati “Niba abantu bagamije gukemura ikibazo ariko bagatangira kuvuga amagambo nk’ayo ‘yo gutema imitwe’ abavuga bati ‘mufate imihoro’ abandi bati ‘kariya gahugu ni gato mugafate mukomeke hano’, ibintu bishobora gusubira irudubi.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi minsi ntibibanye neza nyuma yuko Ibihugu byombi bigize ibyo bishinjanya birimo kuba kimwe gitera inkunga umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi.

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, u Rwanda na rwo rugashinja iki gihugu gukomeza gukorana na FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda kandi rushinja DRC ubushotoranyi kubera ibikorwa byo kurasa ku butaka bwarwo bimaze kuba ubugirakabiri mu mezi abiri aho mu cyumweru gishize FARDC yarashe ibisasu biremereye mu bice binyuranye byo mu Turere twa Musanze na Burera.

Igisirikare cy’iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda giherutse no gushimuta abasirikare babiri ba RDF, gusa Perezida Felix Tshisekedi yemeye kubarekura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nineteen =

Previous Post

Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhura, Congo yemera kurekura abasirikare b’u Rwanda

Next Post

Alyn Sano yasohoye indirimbo irimo ya mashusho y’umutsima ukoze nk’igitsina

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Alyn Sano yasohoye indirimbo irimo ya mashusho y’umutsima ukoze nk’igitsina

Alyn Sano yasohoye indirimbo irimo ya mashusho y’umutsima ukoze nk’igitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.