Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

radiotv10by radiotv10
12/06/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Gatatu muri Miss Rwanda ya 2017, yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’.

Iri rushanwa riri kubera mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, riri mu marushanwa akomeye yo gusiganwa ku modoka abera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryitabiriwe na Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, ririmo abakinnyi b’ibihangange muri uyu mukino barimo Giancarlo Davite waryegukanye ubwo riheruka muri 2019, Jean Claude Gakwaya na Mitralos Mitralos Elfter.

Nyirangarama Sprint yitabiriwe n’imodoka eshanu, ryajemo kandi n’abandi bakinnyi bazwi cyane muri uyu mukino; Yoto Fabrice usanzwe akorana na Miss Kalimpinya.

Iri siganwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ryaherukaga kuba tariki 09 Werurwe 2019 aho imodoka zaryitabiriye zazengurutse mu yo mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Rulindo irimo Shyorongi na Tare n’Akagari ka Nyirangarama.

Kalimpinya ukiri mushya muri uyu mukino ariko akaba akomeje guhirwa, mu mpera za Werurwe 2022, yari yitabiriye irindi rushanwa rizwi nka “Sprint Rally All Star 2022” ryakiniwe mu Karere ka Rwamagana, aho yari umushoferi wungirije wa Yoto Fabrice.

Muri iri rushanwa ryari irya kabiri Miss Kalimpinya yari yitabiriye, yanabonyemo igihembo kuko barangije ari aba kane.

Miss Kalimpinya witabiriye isiganwa bwa mbere muri 2019, bwo ntiyabashije kurangiza kuko imodoka bakoreshaga yaje gukora impanuka.

Miss Kalimpinya yongeye gufatanya na Yoto Fabrice

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga n’umunyemari Sina Gérard

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + fifteen =

Previous Post

Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika

Next Post

FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.