Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

radiotv10by radiotv10
12/06/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Gatatu muri Miss Rwanda ya 2017, yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’.

Iri rushanwa riri kubera mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, riri mu marushanwa akomeye yo gusiganwa ku modoka abera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryitabiriwe na Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, ririmo abakinnyi b’ibihangange muri uyu mukino barimo Giancarlo Davite waryegukanye ubwo riheruka muri 2019, Jean Claude Gakwaya na Mitralos Mitralos Elfter.

Nyirangarama Sprint yitabiriwe n’imodoka eshanu, ryajemo kandi n’abandi bakinnyi bazwi cyane muri uyu mukino; Yoto Fabrice usanzwe akorana na Miss Kalimpinya.

Iri siganwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ryaherukaga kuba tariki 09 Werurwe 2019 aho imodoka zaryitabiriye zazengurutse mu yo mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Rulindo irimo Shyorongi na Tare n’Akagari ka Nyirangarama.

Kalimpinya ukiri mushya muri uyu mukino ariko akaba akomeje guhirwa, mu mpera za Werurwe 2022, yari yitabiriye irindi rushanwa rizwi nka “Sprint Rally All Star 2022” ryakiniwe mu Karere ka Rwamagana, aho yari umushoferi wungirije wa Yoto Fabrice.

Muri iri rushanwa ryari irya kabiri Miss Kalimpinya yari yitabiriye, yanabonyemo igihembo kuko barangije ari aba kane.

Miss Kalimpinya witabiriye isiganwa bwa mbere muri 2019, bwo ntiyabashije kurangiza kuko imodoka bakoreshaga yaje gukora impanuka.

Miss Kalimpinya yongeye gufatanya na Yoto Fabrice

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga n’umunyemari Sina Gérard

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika

Next Post

FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe
IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Should parents still choose careers for their children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.