Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira

radiotv10by radiotv10
16/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko icyemezo cyahagaritse indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza, kitatunguye Guverinoma y’u Rwanda kuko yari izi ko hatanzwe ikirego cyarogoye iyi gahunda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, abimukira n’abashaka ubuhungiro ba mbere bagomba kuzaturuka mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda, bagombaga gusesekara i Kigali ariko urugendo rwabo ruza guhagarikwa ku munota wa nyuma.

Indege yagombaga kuzana aba bimukira yahagaritswe habura iminoya micye ngo ifate ikirere nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rwavuze ko rukwiye kubanza gusuzuma ikirego cy’ubujurire cyatanzwe n’umwe muri aba bimukira uvuga ko ashobora kuzagirirwa nabi igihe azaba ageze mu Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’uru rukiko, gishingiye ku mategeko.

Ati “Ni icyemezo cy’agateganyo gifatwa vuba, kuko Umucamanza aba abona ko atagifashe hakagira ibikorwa bishobora kutazabasha gusubira inyuma, noneho akavuga ati ‘gahunda yari ihari nibe ihagaze noneho tubisuzume noneho nitwemeza ko umuntu atagenda’ ubwo bizaba birangiye, ‘nitwemeza ko amasezerano yakomeza agashyira mu bikorwa’ noneho agakomeza.”

Mu kiganiro Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’Itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 14 Kamena cyagarukaga ku myiteguro yo kwakira bariya bimukira, Mukuralinda nubundi yari yavuze ko impaka zabaye muri aya masezerano, zitatunguranye, gusa avuga ko igihe cy’impaka cyarangiye ahubwo hakurikiyeho icyo gushyira mu bikorwa umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza.

Nyuma yuko urugendo rw’aba bimukira rusubitswe ku munota wa nyuma, Mukuralinda yavuze ko kuba rwahagaritswe atari igitangaza.

Yagize ati “Nta gitangaza kirimo, nta byacitse byabaye, twari tubyiteze, impaka twari tuziteze, zarabaye nubu zirakomeza.”

Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itigeze itungurwa n’iki cyemezo “kuko n’ejo turi mu nama, abanu baratubazaga bati ‘harya haraza abantu bangahe?’. Twanze kwerura umubare kuko tutari tuwuzi kuko byagendaga bihindagurika. Twari tuzi neza ko biri mu nkiko, ni muri urwo rwego rero kiriya cyemezo cyafashwe.”

Mukuralinda usanzwe ari umuhanga mu by’amategeko akaba yaranabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, avuga ko kuba Umucamaza wa ruriya rukiko yarafashe kiriya cyemezo, ari ububasha ahabwa n’amategeko kuko atari kwemera ko bariya bimukira baza kandi afite urubanza rwabo rutarafatwaho icyemezo.

Ati “Turi [u Rwanda] muri ruriya rukiko, yabareka [abimukira] bakaza kuko yavuga ati ‘igihe naba mbakenereye kubera ko mfite ubushobozi ku Rwanda, narutegeka rukabagarura’ ariko tutarimo, aravuga ati ‘oya, bishoboka ko baramutse bagiye u Rwanda rutabagarura, kuko nta bubasha mfite ku Rwanda’.”

Mukuralinda agaruka ku byatangajwe na Guverinoma y’u Bwongereza, yahise itangaza ko igiye gutegura urugendo rw’indi ndege izazana abimukira, avuga ko iyi gahunda ikomeje.

Ati “Gahunda irakomeje cyeretse nibiza kugaragara mu rwego rw’amategeko [kuko ibintu biri mu rukiko byose birashoboka] ko hari ibyo u Bwongereza butubahirije cyangwa se bwanyuranyije n’amategeko.”

Mukuralinda avuga ko mbere yuko amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ashyiwaho umukono, habanje gusuzumwa amategeko yose ku buryo abantu bagira icyizere ko nta kizaburizamo iyi gahunda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Kigali: Hamenyekanye amakuru mashya ku mukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana washenguye benshi

Next Post

Mu mashusho atera benshi ishyari Miss Igisabo yifurije isabukuru nziza umukunzi we

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira

Mu mashusho atera benshi ishyari Miss Igisabo yifurije isabukuru nziza umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.