Nta byacitse, twari tubyiteze- Mukuralinda avuga ku ihagarikwa ritunguranye ry’indege y’abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko icyemezo cyahagaritse indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza, kitatunguye Guverinoma y’u Rwanda kuko yari izi ko hatanzwe ikirego cyarogoye iyi gahunda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, abimukira n’abashaka ubuhungiro ba mbere bagomba kuzaturuka mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda, bagombaga gusesekara i Kigali ariko urugendo rwabo ruza guhagarikwa ku munota wa nyuma.

Izindi Nkuru

Indege yagombaga kuzana aba bimukira yahagaritswe habura iminoya micye ngo ifate ikirere nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Nyaburayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu rwavuze ko rukwiye kubanza gusuzuma ikirego cy’ubujurire cyatanzwe n’umwe muri aba bimukira uvuga ko ashobora kuzagirirwa nabi igihe azaba ageze mu Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’uru rukiko, gishingiye ku mategeko.

Ati “Ni icyemezo cy’agateganyo gifatwa vuba, kuko Umucamanza aba abona ko atagifashe hakagira ibikorwa bishobora kutazabasha gusubira inyuma, noneho akavuga ati ‘gahunda yari ihari nibe ihagaze noneho tubisuzume noneho nitwemeza ko umuntu atagenda’ ubwo bizaba birangiye, ‘nitwemeza ko amasezerano yakomeza agashyira mu bikorwa’ noneho agakomeza.”

Mu kiganiro Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’Itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 14 Kamena cyagarukaga ku myiteguro yo kwakira bariya bimukira, Mukuralinda nubundi yari yavuze ko impaka zabaye muri aya masezerano, zitatunguranye, gusa avuga ko igihe cy’impaka cyarangiye ahubwo hakurikiyeho icyo gushyira mu bikorwa umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza.

Nyuma yuko urugendo rw’aba bimukira rusubitswe ku munota wa nyuma, Mukuralinda yavuze ko kuba rwahagaritswe atari igitangaza.

Yagize ati “Nta gitangaza kirimo, nta byacitse byabaye, twari tubyiteze, impaka twari tuziteze, zarabaye nubu zirakomeza.”

Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itigeze itungurwa n’iki cyemezo “kuko n’ejo turi mu nama, abanu baratubazaga bati ‘harya haraza abantu bangahe?’. Twanze kwerura umubare kuko tutari tuwuzi kuko byagendaga bihindagurika. Twari tuzi neza ko biri mu nkiko, ni muri urwo rwego rero kiriya cyemezo cyafashwe.”

Mukuralinda usanzwe ari umuhanga mu by’amategeko akaba yaranabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, avuga ko kuba Umucamaza wa ruriya rukiko yarafashe kiriya cyemezo, ari ububasha ahabwa n’amategeko kuko atari kwemera ko bariya bimukira baza kandi afite urubanza rwabo rutarafatwaho icyemezo.

Ati “Turi [u Rwanda] muri ruriya rukiko, yabareka [abimukira] bakaza kuko yavuga ati ‘igihe naba mbakenereye kubera ko mfite ubushobozi ku Rwanda, narutegeka rukabagarura’ ariko tutarimo, aravuga ati ‘oya, bishoboka ko baramutse bagiye u Rwanda rutabagarura, kuko nta bubasha mfite ku Rwanda’.”

Mukuralinda agaruka ku byatangajwe na Guverinoma y’u Bwongereza, yahise itangaza ko igiye gutegura urugendo rw’indi ndege izazana abimukira, avuga ko iyi gahunda ikomeje.

Ati “Gahunda irakomeje cyeretse nibiza kugaragara mu rwego rw’amategeko [kuko ibintu biri mu rukiko byose birashoboka] ko hari ibyo u Bwongereza butubahirije cyangwa se bwanyuranyije n’amategeko.”

Mukuralinda avuga ko mbere yuko amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ashyiwaho umukono, habanje gusuzumwa amategeko yose ku buryo abantu bagira icyizere ko nta kizaburizamo iyi gahunda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru