Kigali: Hamenyekanye amakuru mashya ku mukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka icyenda (9) w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basanze amanitse mu mugozi, yemereye RIB ko ari we wamwishe.

Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwana wa kane w’amashuri abanza, yitabye Imana mu gitndo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo.

Izindi Nkuru

Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yavuze ko yari yagiye mu siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo mu gihe umugore we [Nyina wa nyakwigendera] na we atari mu rugo.

Haciye umwanya ngo umukozi wo mu rugo wari wasigaranye na nyakwigendera, yahamagaye nyirabuja  amubwira ngo naze arebe ibibaye ariko amubaza ibyo ari byo, undi aryumaho.

Ni bwo baje ngo basanga Rudasingwa Ihirwe Davis amanitse mu mugozi wari uziritse ku byuma by’idirishya bizwi nka Grillage.

Ukekwaho kugira uruhare yabyemereye RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange wanaje kwemera ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mukozi wo mu rugo ari we wishe nyakwigendera.

Yagize ati Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nkuko na we abyiyemerera.”

Urupfu rw’uyu mwana w’umuziranenge rwashenguye abatari bacye, bagiye bashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko uyu mujyambere ababaje, bagasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo bityo uwabigizemo uruhare akabiryozwa.

Yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatuntariki 15 Kamena 2022, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali, hagarukwa ku buryo yari umwana ufite intego ndetse basaba ko bifuza ubutabera.

Muri Mutarama 2022, undi mwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba yitabye Imana bishengura abatari bacye aho na we bamusanze mu kidomoro cy’amazi ariko na bwo bikaza gukekwa ko atiyahuye ahubwo yishwe na Mukase wanajyanywe mu nzego z’ubutabera.

Uyu mwana Akeza wapfiriye mu Kagari ka Busanze mu Murenge wa Kanombe, yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga akoresha amagambo yasetsaga abantu ndetse anasubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo n’abakomeye nka Meddy na we uri mu bashenguwe cyane n’urupfu rwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru