Monday, September 9, 2024

Mu mashusho atera benshi ishyari Miss Igisabo yifurije isabukuru nziza umukunzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity 2017 wamamaye nka Miss Igisabo, yifurije isabukuru nziza umukunzi we, yifashishije amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byiza bagiranye.

Mu mashusho aherekejwe n’indirimbo ‘Why I love you’ ya Major, Miss Igisabo yashyize ubutumwa kuri Instagram yifuriza isabukuru nziza umusore bamazeiminsi bakundana.

Yagize ati “Isabukuru nziza ko musore witonda, w’indakemwa kandi wiyubaha. Warakoze kumpishurira inzira y’urukundo n’ukuri. Uri impamvu ituma nemera ko urukundo no kwizera bibaho.”

Muri aya magambo y’ikiryohera, Miss Igisabo yakomeje agira ati “Ndi mu buzima butuje kubera ko uri mu buzima bwanjye. Ngukunda bitagira igipimo.”

Yahise ashyiraho umurongo wo muri Bibiliya Kubara 6:24-26 ugira uti Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.”

Aya mashusho aherekejwe n’ubu butumwa, agaragaza Miss Igisabo ari mu bihe by’ibyishimo n’umukunzi we aho atangira bari mu butayu bari batembereyemo, amusoma ku itama, ubundi bari gusangira umuvinyo, ubundi agasoza basomana umunwa ku wundi.

Yagaragaje ubwo bari batembereye mu butayu
Bagiranye ibihe byiza
Basangira n’umuvinyo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts