Monday, September 9, 2024

Perezida w’u Burundi yakiranye ubwuzu icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko yakiriye neza itangazo rya mugenzi we Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, wemeje ko ingabo z’uyu muryango zoherezwa muri DRCongo kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, Perezisa Evariste Ndayishimiye yavuze ko ashyigikiye icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri DRC.

Yagize ati “Nakiriye neza itangazo rya Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya unayoboye EAC ku muti w’ibibazo bibangamiye amahoro, umutekano n’ituze biri muri burasirazuba wa DRC bikomeje kubangamira imibereho y’abaturage bose bo mu karere.”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi irimo Red-Tabara na FNL.

Ubu butumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, buje bukurikira itangazo rya Perezida Uhuru Kenyatta ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, rivuga ko atangaje ko itsinda ry’ingabo rihuriweho n’Ibihugu bya EAC rigomba kujya muri DRCongo.

Iki cyemezo gishingiye ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu tariki 21 Mata 2022 ko hagomba gushyirwaho iri tsinda ry’ingabo rihuriweho.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze tariki 14 na 15 Kamena yavuganye n’abakuru b’Ibihugu bya EAC ku murongo wa Telefone ku bibazo by’umutekano biri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.

Yavuze ko abagaba bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC bazahurira mu nama izaba ku Cyumweru tariki 19 Kamena mu rwego rwo kunoza imyiteguro yo kohereza izi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts