Undi Munyamakuru ukora ibiganiro bya Siporo na we yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma y’ukwezi n’igice undi wanakoranaga n’uyu, na we yerecyeje muri iki Gihugu.
Uyu munyamakuur ni Horaho Axel ukora ibiganiro bya Siporo wanakoreye RADIOTV10 ari na ho yanamenyakaniye cyane.
Horaho Axel ubu wakoreraga indi Radio ikorera mu Rwanda, aherutse kurushinga n’umukunzi we Masera Nicole Nirira usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Horaho Axel na Masera Nicole Nirira bari bakoze imihango ya gakondo y’ubukwe ndetse no mu idini, yabereye mu Majyepfo.
Bari basezeranye mu idindi mu rusengero rwa Methodiste Libre, Paruwasi ya Ngoma, na ho imihango yo kwakira abitabiriye ubukwe bwabo ibera Busitani bw’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Iyi migango bayikoze nyuma y’umwaka urenga basezeranye mu mategeko, aho tariki 18 Werurwe 2021 bari barasezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Ngoma.
Horoho Axel yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America, asanzeyo Kalisa Bruno Taifa bakoranaga kuri radio imwe ndetse bakaba barakoranye hano kuri RADIOTV10 dore ko we yagiye mu mpera za Mata 2022.
RADIOTV10