Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC yahaye gasopo abaturage kudahirahira ngo bakoreshe umupaka wa Bunagana uri gucungwa na M23

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in MU RWANDA
0
FARDC yahaye gasopo abaturage kudahirahira ngo bakoreshe umupaka wa Bunagana uri gucungwa na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 usubukuye ibikorwa byo ku mupaka wa Bunagana uhuza DRCongo na Uganda, ubuyobozi bw’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabujije abaturage gukoresha uyu mupaka, buvuga ko uzawukoresha azafatwa nk’ushyigikiye uyu mutwe wamaze kwitwa uw’Iterabwoba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Umutwe wa M23 wafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana nyuma yuko uyu mutwe ufashe umujyi wa Bunagana uhana imbibi na Uganda.

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 wafunguye uyu mupaka, yavuze ko abaturage bari barahungiye muri Uganda batangiye gutahuka kandi ko uyu mutwe uzabacungira umutekano uko bikwiye.

Ubuyobozi bw’igisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bwahise bushyira hanze itangazo, busaba abaturage kudakoresha uyu mupaka.

Iri tangazo rya Lt Gen Constant Ndima risaba abakoresha uyu mupaka mu buryo bw’ubucuruzi n’abakozi bawo kudahirahira bawukoresha kugeza igihe bazabyemererwa.

Iri tangazo riti “Birabujijwe kugeza igihe hatanzwe amategeko mashya agenda ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze ku mupaka wa Bunagana ubu ufitwe uri mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa M23 n’ababashyigikiye ari bo Banyarwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abazakoresha uyu mupaka baba abacuruzi ndetse n’abandi “bazafatwa nk’aho bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakorana n’abanzi.”

Lt Gen Constant Ndima yizeje ko ibyerekeye Bunagana bizasubira ku murongo mu gihe cya vuba ngo kuko uyu mujyi uzongera gucungwa n’igisirikare cy’Igihugu.

Mu cyumweru gishize, hari hakwirakwiye amakuru ko umujyi wa Bunagana wasubiye mu maboko ya FARDC, gusa umutwe wa M23 wamaganiye kure aya makuru, uvuga ko ukiri muri uyu mujyi ndetse ko udafite gahunda n’imwe yo kuwuvamo ndetse ko nta ngabo na zimwe zifite ububasha bwo kuziwutsimburamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Karyuri muri CHOGM yasusurukije imbaga y’abaturutse mu Bihugu 54

Next Post

Caleb wapfushije umugore bikamuhungabanya akanabyandikaho igitabo yishumbushije akora ubukwe bw’akataraboneka (AMAFOTO)

Related Posts

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya
FOOTBALL

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

20/01/2026
Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Caleb wapfushije umugore bikamuhungabanya akanabyandikaho igitabo yishumbushije akora ubukwe bw’akataraboneka (AMAFOTO)

Caleb wapfushije umugore bikamuhungabanya akanabyandikaho igitabo yishumbushije akora ubukwe bw’akataraboneka (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.