Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Museveni yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo bamwakiriye n’uburyo bamusezeye, ati “urukundo ruganze”

radiotv10by radiotv10
27/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Museveni yongeye gushimira Abanyarwanda uburyo bamwakiriye n’uburyo bamusezeye, ati “urukundo ruganze”
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yari yitabiriye CHOGM, yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye, yongera gushimangira ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe, ati “Reka urukundo ruganze.”

Perezida Yoweri Museveni wari witabiriye ibikorwa bya CHOGM byaberaga mu Rwanda mu cyumwri gishize, ni umwe mu Baperezida bari bategezanyijwe amatsiko kuko yari amaze igihe ataza mu Rwanda ndetse akaba ari n’ubwa mbere yari aje kuva u Rwanda na Uganda byakubura umubano.

Na we ubwe uburyo yaje, byashimishije Abanyarwanda batari bacye kuko kuva yahaguruka muri Uganda, atahwemye kwereka abantu udushya ubwo yuriraga kajugujugu ya gisirikare.

Iyi kajugujugu yamusize hakurya muri Uganda, ubundi afata imodoka yamunyujije ku mupaka wa Gatuna aho yabanje no guhagaragara akaramutsa Abanyarwanda, ababaza amakuru.

Ageze i Kigali za Nyabugogo na Muhima, na bwo yakiranywe ubwuzu n’Abanyarwanda bari bashagaye, na we abashimira byimazeyo uburyo bamwakiranye urugwiro.

Having participated in the closing session of the CHOGM, I returned home via the Katuna border post. I thank our Rwandan brothers and sisters for the warmth not only during my stay but also during my departure from Kigali to Gatuna. Murakoze Cyane, reka urukundo ruganze. pic.twitter.com/8ZgeYqaou5

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 26, 2022

Ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Museveni, yatangaje ko no mu gutaha yongeye kunyura ku Mupaka wa Gatuna.

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe b’Abanyarwanda urugwiro bangaragarije atari mu gihe namaze mu Rwanda ahubwo no mu gutaha kwanjye kuva Kigali kugeza Gatuna.”

Mu butumwa yanditse mu Kinyarwanda, Museveni yasoje agira ati “Murakoze Cyane, reka urukundo ruganze.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza mu ncamacye uburyo yaje mu Rwanda n’uburyo Abanyarwanda bamwakiranye ubwuzu.

Perezida Museveni waherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Paul Kagame, na we yari aherutse kumwakira ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Museveni yaganiriye n’Abanyarwanda i Gatuna

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 3 =

Previous Post

“Harya ngo murashaka Serumogo?”- Kiyovu yamaze kumwongerera amasezerano

Next Post

Abavuga ngo Gen.Makenga yarapfuye dore turi kumwe kandi niwe uzabohora Congo- Maj Ngoma/M23

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abavuga ngo Gen.Makenga yarapfuye dore turi kumwe kandi niwe uzabohora Congo- Maj Ngoma/M23

Abavuga ngo Gen.Makenga yarapfuye dore turi kumwe kandi niwe uzabohora Congo- Maj Ngoma/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.