Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 wari warahagarikiwe inkunga ubu akanyamuneza kamusesekayeho ararya akaryama

radiotv10by radiotv10
28/06/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 wari warahagarikiwe inkunga ubu akanyamuneza kamusesekayeho ararya akaryama
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze ku mukecuru wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ahita akoma amashyi agira ati “ayiii, Perezida Kagame we urakaramba…” Yari yarahagarikiwe inkunga y’ingoboka, aza gukorerwa ubuvugizi none yongeye kuyihabwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, RADIOTV10 yari yakoze inkuru y’uyu mukecuru Venansiya Nyirabasabose utuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga, watabarizwaga n’abaturanyi be bari babajwe n’imibereho iteye agahinda abayemo.

Iyi mibereho mibi yari yamugezeho nyuma yo gukurwa mu bahabwa inkunga y’Ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru mu gihe abaturanyi be bavuga ko batazi icyo ubuyobozi bwagendeyeho bumukuramo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiye gusura uyu mukecuru, asanga amaze amezi abiri yarongeye guhabwa iyi nkunga, ndetse imibereho yarahindutse, akimubona ahita avuza impundu, amushimira ariko byumwihariko agashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ati “Ayiii…Perezida we Perezida we, nashimiye Kagame abe mu Gihugu cye neza, akigiremo amahoro, ibi se nari narabyigejejeho. Yankijije imvura, yankijije itaka ryahoraga ringwaho, ohhh, ndaryama ngasinzira.”

Nyirabasabose avuga ko ubu aryama agasinzira

Ageze ku gitangazamakuru cya RADIOTV10 cyamukoreye ubuvugizi, yagize ati “Imana ibafashe, ibahe amahoro ibahe ubuzima, muri gukorera Imana, ibahe imbaraga.”

Mbere yavugaga ko nibura uwamuha icyo kurya ndetse akabona n’aho gukinga umusaya hameze neza, ubu aravuga ko atakicwa n’inzara ndetse akaba asigaye aryama agasinzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yabwiye RADIOTV10 ko uyu mukecuru yasubijwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 kandi ngo bizakomeza.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’ubuyobozi bw’Akarere, basuye uyu mukecuru.

Ati “Kuva icyo gihe bamusura habayeho gahunda yo kumusubiza mu cyiciro aho agomba guhabwa inkunga y’ingoboka.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba umuryango w’uyu mukecuru gukoresha neza iyi nkunga y’ingoboka kugira ngo ijye igeze igihe bazabonera indi ndetse byanashoboka bakareba uburyo yabafasha kwiteza imbere.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + six =

Previous Post

Umuryango w’Abahutu b’Abanye-Congo wamaganye icyo wise ubugambanyi bw’u Rwanda na Uganda

Next Post

Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.