Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda n’u Burundi turi impanga- Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
02/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda n’u Burundi turi impanga- Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda ari nk’impanda kuko byaboneye rimwe ubwigenge.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame, wanashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bw’Umukuru w’u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagarutse ku kuba Igihugu cye cyaraboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda na rwo rwizihije isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022.

Evariste Ndayishimiye yifashishije aya mateka, yongeye gushimangira ko u Rwanda n’u Burundi ari abavandimwe b’intatana.

Yagize ati “Turi impanga. Iyo Umurundi avuze n’Umunyarwanda aba avuze, Umunyarwanda yavuga n’Umurundi akaba avuze.”

Yaboneyeho kwifuriza u rwanda kugira umunsi mwiza w’Ubwigenge wo kuzirikana kwigobotora ubukoloni.

Ati “N’Abanyarwanda turabashimiye kuko bavuye muri ubwo butegetsi butari bumeze neza.”

U Rwanda n’u Burundi byakolonijwe n’Ababiligi ndetse ibi Bihugu byombi byigeze gusa nkaho ari Igihugu kimwe aho hariho ikirwa ‘Rwanda-Urundi’.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Ababiligi na bo ubwabo bagaragaje ko bicuza ibyo bagiye bakorera ibi Bihigu ndetse bakaba bariyemeje gukomeza kubishyigikira.

Mu birori nk’ibi byabaye umwaka ushize mu Burundi, u Rwanda nubundi rwari rwabitumiwemo aho Perezida Paul Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Icyo gihe Perezida Evariste Ndayishimiye washimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi umaze imyaka igera kuri irindwi urimo igitotsi, avuga ko biri kwandika igitabo gishya cy’umubano.

Icyo gihe yagize ati “ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya.”

Gusa kugeza ubu Ibihugu byombi ntibiratangira kugenderana nkuko byahoze, nubwo abayobozi ku mpande zombi bavuga ko hakomeje ibiganiro bigamije gushyira mu buryo ibibazo, Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kudengerana.

Perezida Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Biruta
Yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − one =

Previous Post

Ntimuterwe ipfunwe n’abo muri bo, turabakunda- Biden abwira Abatinganyi

Next Post

M23 yerekanye intwaro nyinshi n’imodoka bya FARDC yafashe

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yerekanye intwaro nyinshi n’imodoka bya FARDC yafashe

M23 yerekanye intwaro nyinshi n'imodoka bya FARDC yafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.