Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu nshingano Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart wari uherutse guhagarikwa kubera ibyo yagombaga kubazwa.
Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, mu butumwa ryanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakana 2022.
Iri tangazo rigira riti “Uyu munsi tariki 05 Nyakanga 2022, FERWAFA yasubije mu nshingano Muhire Henry Brulart nk’Umunyamabanga Mukuru nyuma yo gusoza igihe cy’ihagarikwa rye.”
Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yari amaze ibyumweru bibiri ahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze ubwo tariki 20 Kamena, iri shyirahamwe ryari ryasohoye itangazo rivuga ko ryabaye rimuhagaritse kubera ibyo agomba kubazwa nk’inshingano.
Nyuma y’Ihagarikwa rye, iri shyirahamwe ryahise ryirukana burundu Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA na we byavugwaga ko afite ibyo agomba kubazwa.
Ubwo aba bombi bahagarikwaga, Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko rwakiriye ikirego ku bibazo bya ruswa bivugwa muri iri shyirahamwe.
Mu cyumweru gishize, RIB yari yatangaje ko yamaze gukora dosiye y’ikirego kiregwamo abantu batatu barimo Muhire Henry Brulart ndetse na Nzeyimana Félix n’umusifuzi Tuyisenge Javan.
Umuvugizi w’uru rwego rwushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bitatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Uretse Muhire Henry Brulart wari ukurikiranywe adafunze, abandi bombi uko ari babiri, bo bakurikiranywe bafunzwe nkuko byemejwe na Dr Murangira.
RADIOTV10