Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Muhire wari wahagaritswe ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu nshingano

radiotv10by radiotv10
05/07/2022
in SIPORO
0
Muhire wari wahagaritswe ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu nshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu nshingano Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart wari uherutse guhagarikwa kubera ibyo yagombaga kubazwa.

Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, mu butumwa ryanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakana 2022.

Iri tangazo rigira riti “Uyu munsi tariki 05 Nyakanga 2022, FERWAFA yasubije mu nshingano Muhire Henry Brulart nk’Umunyamabanga Mukuru nyuma yo gusoza igihe cy’ihagarikwa rye.”

Uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yari amaze ibyumweru bibiri ahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze ubwo tariki 20 Kamena, iri shyirahamwe ryari ryasohoye itangazo rivuga ko ryabaye rimuhagaritse kubera ibyo agomba kubazwa nk’inshingano.

Nyuma y’Ihagarikwa rye, iri shyirahamwe ryahise ryirukana burundu Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA na we byavugwaga ko afite ibyo agomba kubazwa.

Ubwo aba bombi bahagarikwaga, Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko rwakiriye ikirego ku bibazo bya ruswa bivugwa muri iri shyirahamwe.

Mu cyumweru gishize, RIB yari yatangaje ko yamaze gukora dosiye y’ikirego kiregwamo abantu batatu barimo Muhire Henry Brulart ndetse na Nzeyimana Félix n’umusifuzi Tuyisenge Javan.

Umuvugizi w’uru rwego rwushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bitatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Uretse Muhire Henry Brulart wari ukurikiranywe adafunze, abandi bombi uko ari babiri, bo bakurikiranywe bafunzwe nkuko byemejwe na Dr Murangira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 3 =

Previous Post

DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

Next Post

OMS yibukije ko COVID igihari kandi ikica, mu Rwanda naho imibare yongeye kuzamuka

Related Posts

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu...

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
OMS yibukije ko COVID igihari kandi ikica, mu Rwanda naho imibare yongeye kuzamuka

OMS yibukije ko COVID igihari kandi ikica, mu Rwanda naho imibare yongeye kuzamuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.