Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

radiotv10by radiotv10
15/06/2021
in MU RWANDA
0
RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
Share on FacebookShare on Twitter

Buri tariki 14 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso. Uyu munsi ku rwego rw’igihugu wijihirijwe mu karere ka Ruhango aho wanizihijwe n’ubundi hakorwa ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushacye. Bamwe mu bijyeze kugobokwa n’amaraso yatanzwe n’abandi , ubu gufashisha amaraso babigize umuco.  Dr  Muyombo Thomas ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu RBC yo yavuze ko amaraso atangirwa ubuntu kuko abaye agurwa Atari buri muturage wapfa kuyigondera.

Bamwe mu baturage bigeze guhabwa ababo bagahabwa amaraso usanga igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake bakigira icyabo.

Uwambaye Olive utuye mu karere ka Ruhango avuga ko yigeze kurwaza Umwana mu mwaka wi 1992 nyuma yahabwa amaraso arazanzamuka , bityo ngo guhera ubwo kugeza ubu gutanga amaraso yabigize ibye.

Yagize ati” Jye nahisemo kujya ntanga amaraso kuko ari byiza kandi mbikunda. Muri za 92 hariho za Malaria nyinshi cyane, ku buryo abana babaga bakiri bato bahuraga na Malaria cyane, ubwo rero najyanye umwana mu bitaro I Nyanza bamuha amaraso yarembye yayabuze, nagize amahirwe mbona umuntu witanze atanga amaraso bayamuteye aramuhembura.”

Nyanzira Epiphanie na we wigeze kujyana murumuna we kwa muganga bakamwongerera amaraso yitabira ibikorwa byo gufashisha amaraso ngo na we aye azafashe abandi.

Si aba batanga amaraso kuko nabo ay’abandi yigeze kubagoboka gusa ahubwo hari n’abayatanga kuko baba bazi neza ko nabo bashobora kuzayakenera.

Dr Muyombo Thomas ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yabwiye Radio Tv10 ko  umurwayi ukeneye amaraso ayahabwa ku buntu gusa ngo  icyo umurwayi akora ni ukwishyura izindi service nk’uko nubundi bisanzwe bijyenda.

Yagize ati” Twe rero ikiguzi cy’amaraso ni ubuntu iyo service yo kuyaguha ibitaro biyaguhaye bishobora kuyikwishyuza kandi icyo kiguzi ntabwo twe tukijyena, kuko umurwayi ntabwo ajya kwa muganga ngo aterwe amaraso gusa ahubwo aba ari mu bitaro cyangwa hari ibindi bizami yakoresheje. Utwo ni utuntu duto twivangamo ariko tutakwitwa ikiguzi cyo gutanga maraso.”

Nubwo ababa batanze amaraso bayatangira ubuntu, ariko kuyitaho, abayapima ibikoresho biyasuzuma, abayasuzuma bose barishyurwa. Bityo bituma abariwe mu mafaranga yagira igiciro cyiri hejuru kuburyo Atari buri muturage Wabasha kuyigondera kandi ayakeneye,  kuko ishashi imwe imaze gutunganywa iba ifite agaciro k’asaga ibihumbi 80 by’amafaranga y’urwanda nk’uko Dr Muyombo Thomas  yabihamirije RadioTv10.

Isanganyamatsiko y’umunsi wo gutanga amaraso muri uyu mwaka ni Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima.

YUSSUF SINDIHEBA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Haringingo Francis yahagaritswe mu kazi ko gutoza Police FC

Next Post

Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatatu, Bisengimana arahura na Police FC

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatatu, Bisengimana arahura na Police FC

Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatatu, Bisengimana arahura na Police FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.