Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ikindi cyemezo cyafatiwe Umushinwa wakatiwe imyaka 20 kubera iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
11/07/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye ikindi cyemezo cyafatiwe Umushinwa wakatiwe imyaka 20 kubera iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru-Urugereko rwa Rusizi rwatesheje agaciro ikirego cy’umugabo w’Umushinwa wakatiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda babiri, wifuzaga ko rutesha agaciro icyemezo cyatumye ahita afatwa agafungwa.

Uyu mugabo witwa Shujun Sun yamenyekanye cyane mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Kanama 2021 akubita Abanyarwanda yabasirikiye ku giti gikoze nk’umusaraba abaziza ko bamwibye amabuye y’agaciro.

Ibi Byabereye mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD cyari gikurwe n’uyu mugabo.

Nyuma y’aya mashusho, Umushinwa witwa Shujun Sun yatawe muri yombi ndetse n’abandi banyarwanda barimo Renzaho Alexis wari ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano muri iyi kompanyi, ariko baza kurekurwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye y’agaciro i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo  harimo umuzamu ndetse n’uwamutekeraga, abazana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk’umusaraba yari yarashinzeyo, abakubita  inkoni nyinshi afatanyije na Renzaho Alexis.

Tariki 30 Werurwe 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije uyu mushinwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) ndetse ruhanisha n’Umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12) runategekako ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n’iyo urubanza rwajuririrwa.

Aba bagabo bombi bahise banajurire Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwaburanishije ubujurire bwabo, aho barusabaga gutesha agaciro iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi.

Muri iki kirego cyabo cy’ubujurire batanze nk’ikirego kihutirwa, basabaga uru Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwanzuye ko iki kirego cy’uyu Mushinwa Shujun Sun n’Umunyarwanda Renzaho Alexis, nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi gikomeza guhabwa agaciro bagakomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 05 Nyakanga 2022, aho uru Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi, rwagaragaje ko ibyategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, bisanzwe biteganywa n’Itegeko kandi ko ibyo rwashingiyeho bifite ishingiro.

Shujun Sun yakatiwe gufungwa imyaka 20

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − five =

Previous Post

Umunyamakuru wa RBA wasezeye hamenyekanye aho yerecyeje asanzeyo undi bakoranaga

Next Post

Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.