Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Dr Frank Habineza wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 agatsindwa agize amajwi 0,48%, yagize icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Perezida Paul Kagame ko yazaniyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere, avuga ko byasaba ko Itegeko Nshinga ryongera guhindurwa.

Mu cyumweru twaraye Dusoje Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, yabajijwe niba aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, asubiza agira ati “Nzareba ko nakwiyamamaza mu yindi myaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho.”

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yatsinze amatora ya 2017 ku majwi 98,78%, yari yiyamaje muri iyi manda nyuma yuko byari byasabwe n’Abanyarwanda bagahindura itegeko Nshinga kuko iryari ririho ryamuzitiraga dore ko yari asoje manda ze ebyiri zirimo iyo yatsizemo amatora muri 2003 n’iya 2010.

Muri iki kiganiro yagiranye na France 24, Perezida Paul Kagame ubu wemerewe kwiyamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu, yavuze ko amatora aba ari amahitamo y’Abaturage.

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakwifuza ko bashaka gukomeza kuyoborwa n’ubayoboye cyangwa bakaba bakwifuza undi, byose azabyemera kuko ari bo bafite ubwo bubasha.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DPGR/Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza waniyamamaje mu matora ya 2017 agatsindwa afite amajwi 0,48%, yavuze ko ibyatangajwe n’Umukuru w’u Rwanda ko yazaniyamamaza mu yindi myaka 20, atabyemererwa  n’itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu.

Dr Frank Habineza usanzwe ari n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rugendera magingo aya, ritemerera Perezida Kagame kuba yakongera kuyobora u Rwanda mu yindi myaka 20.

Ati “Ati niba yumva ko yakongera kwiyamamaza mu myaka 20 icyo bivuze bisaba guhindura Itegeko Nshinga ariko Itegeko Nshinga ntabwo rimwemerera kwiyamamaza imyaka 10.”

Avuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera Perezida Paul Kagame kuziyamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu [buri imwe] mu gihe azaba arangije iyi y’imyaka irindwi.

Ati “Niba we yumva ko ashaka kwiyamamaza kuyobora indi myaka 20 ubwo bizasaba ko itegeko Nshinga rihinduka.”

Muri kiriya kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24, yanagarutse ku banenga u Rwanda kutubahiriza ihame rya Demokarasi mu matora, avuga ko muri abo bose babivuga nta n’umwe ujya agaragaza ko atanyuze mu mucyo cyangwa mu bwisanzure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru