Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

radiotv10by radiotv10
11/07/2022
in MU RWANDA
0
Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Yavuze ko Igipolisi cyabo gikeneye ubufasha bwa polisi y'u Rwanda

Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia, Maj General Abdi Hassan Mohamed uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru, yavuze ko igipolisi cyabo gikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo gikomeze kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.

Maj General Abdi Hassan Mohamed yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 ubwo we n’itsinda ayoboye bakirwaga n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Yavuze ko nyuma yuko Igihugu cyabo kivuye mu rugamba rukomeye rw’ibikorwa by’iterabwoba, Polisi y’iki Gihugu iri gutanga serivisi zo kurinda abaturage n’ibyabo mu Gihugu hose.

Yavuze ko nubwo iki Gihugu gikomeje guhura n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Al-Shabaab ariko igipolisi cyacyo, kigenda kirushaho gukora neza kibikesha ubufasha gihabwa n’Ibihugu binyuranye.

Ati “Mu izina rya guverinoma ya Somalia, nka Polisi yacu twishimira ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere umutekano, kubaka amahoro ndetse no kubahiriza amategeko binyuze mu mahugurwa ahabwa ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) mu gihe cy’imyaka 10 ishize.”

Yakomeje agira ati “Polisi ya Somalia ikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo yuzuze ishingano ndetse no mu iyubahirizwa ry’amategeko muri Polisi Somalia, Bityo bigatuma habaho ituze no kurinda igihugu bizira ubwoba, igihunga, ihohoterwa cyangwa ibindi byose binyuranyije n’amategeko.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko, ari umwanya mwiza ku mpande zombi, wo kurushaho kunoza imikoranire n’ubufatanye, bakarushaho kurebera hamwe izindi nzego bafatanyamo zirimo nko guhanagana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba.

Ati “Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byacu.”

Maj General Abdi Hassan Mohamed yakiriwe n’akarasisi k’abapolisi

IGP Dan Munyuza yamwakiriye mu biro bye

IGP Dan Munyuza yamushimiye umuhate bakomeje kugaragaza mu bufatanye bw’Igipolisi ku mpande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =

Previous Post

Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

Next Post

Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20

Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.