Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC yakoze igikorwa cya nyuma cyatumye ihabwa uburenganzira bwuzuye muri EAC

radiotv10by radiotv10
12/07/2022
in MU RWANDA
0
DRC yakoze igikorwa cya nyuma cyatumye ihabwa uburenganzira bwuzuye muri EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwakiriye icyemezo kigaragaza ko Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyamaze kwinjiza mu mategeko yacyo amasezerano agishyira muri uyu muryango, cyatumye gihita kigira uburenganzira bwuzuye muri EAC.

Ni icyemezo cyakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mututu Mathuki kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Iki cyemezo kigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwemeza amasezerano yo kujya muri uyu muryango, cyatannzwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hon.Christophe Lutundula Apala Pen’ Apala.

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, buvuga ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze iki cyemezo, bituma ihita “igira uburenganzira n’inyungu byuzuye kuri gahunda ndetse n’ibikorwa bya EAC ndetse ikaba igomba kubahiriza ibisabwa na EAC.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki yagize ati “Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye ku muryango no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igihe cy’amateka cyo kurangiza inzira kuri DRC ikaba ibaye umunyamuryango wuzuye wa w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Iki Gihugu kinjiye byuzuye muri EAC mu gihe kimaze iminsi gihanganye n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cy’Igihugu (FARDC).

Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango zirimo iyabaye tariki 20 Kamena 2022, zemeje ko uyu muryango ugiye kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho ryo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko uyu wa M23.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC n’inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye tariki 29 Werurwe 2022.

Hon.Christophe Lutundula yashyikirije Dr Mathuki iki cyemezo
DRC yahise igira uburenganzira bwuzuye muri EAC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Musanze: Hari abakigenda bidegembya bambaye ibirenge bamwe ngo inkweto zirababangamira

Next Post

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.