Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

IFOTO: Miss Jolly asa nk’uwambariye urugamba yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

IFOTO: Miss Jolly asa nk’uwambariye urugamba yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

Miss Mutesi Jolly ukunze gutuma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamuragaragariza urwo bamukunda, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga yatumye bongera kumugaragariza urugwiro.

Ni amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022.

Aya mafoto abiri agaragaza Miss Jolly ari mu muhanda rwagati yambaye imyambaro y’umukara, yayaherekesheje ubutumwa busa nk’ubwibutsa abantu ko ubuzima bubasaba guhagarara bwuma.

Yagize ati “Ntuzigere na rwimwe wumva ko ubuzima bworoshye. Kudashabuka ntibigira ireme. Koresha ubushobozi bwawe kuko kwicisha bugufi ntabwo bitanga umusaruro.”

Abatanze ibitekerezo ntibitaye ku butumwa yabahaye ahubwo benshi bigarukiraga kuri aya mafoto, bagaragariza Miss Jolly ko bamwishimiye.

Uwitwa Mugisha Davis yagize ati “Ukwiye buri kimwe, uri umuhanga, uri mwiza, ureba kure kandi ukaba umunyabwenge udasanzwe.”

Mufora Nyirimigabo Alain na we yagize atiOohhh nshuti yanjye Jolly, iyi myambarire irahebuje.”

Monthy Thomas na we ati “Uri umunyembaraga kandi ukaba umunyamuhate. Uri mwiza cyane kandi ukaba ubera urugero benshi. Urumuri rukomeze rukugaragareho.”

Jolly mu mafoto adasanzwe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “IFOTO: Miss Jolly asa nk’uwambariye urugamba yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =