Imvugo ya Munyakazi Sadate yakoresheje ku ifoto igaragaza Depite Frank Habineza ‘yasinziririye’ mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ikomeje kunengwa na bamwe barimo uwitwa Cleophas Nzeyimana wavuze ko iyi foto ari incurano anibaza niba umuco mbonezabupfura hari abo utareba.
Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye ubwo yagaragazaga ifoto ya Hon Frank Habineza asinziriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mugabo usanzwe azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize iyi foto kuri Twitter, ayiherekeza amagambo agaragaza ko agaya Dr Frank Habineza kuba asinzirira mu Nteko.
Yagize ati “Ariko Ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha.”
https://twitter.com/CleophasCiceron/status/1557765516110008321
Ubu butumwa bwa Sadate yabusoresheje ijambo ryanenzwe na benshi avuga ngo “Dr Frank Habineza akure [umwuka usohokera hasi] mu nteko.”
Cleophas Nzeyimana, uri mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, yavuze ko ari incurano [Photoshop], ati “Ikibyemeza ni uko Frank Habineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko.”
Cleophas Nizeyimana yakomeje agira ati “Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari abo bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imvugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu na we wahise atanga igiterekezo kuri iki cya Cleophas Nzeyimana, yagize ati “Ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko iriya foto igaragaza Frank Habineza yagikatiye mu nteko atari ukuri. Urabivugaho iki Sadate Munyakazi?”
Oswald Mutuyeyezu yakomeje agira ati “Ariko na we Hon. Dr Frank Habineza, iriya foto (isura) yawe yafatiwe he? Note: Sinshyigikiye abatukana.”
RADIOTV10
Uwomugabo ngo ni sedate ari very arrogant and rude nafatwe afungwe yige agororwe kuko nta disciplines agira just to secure his future
Biriya nukwibasira,ndetse no gusebanya muruhame!ntubikwiye I Rwanda pe! agomba gusaba imbabazi cg se amategeko agakora akazi kayo, bitabaye ibyo nejo wajya kumva abantu ari kuriya abaturage batangira burira abayobozi ninzego za leta!!!!