Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ariko umuco mbonezabupfura hari abo utareba?- Hari uwanenze imvugo ya Sadate

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Ariko umuco mbonezabupfura hari abo utareba?- Hari uwanenze imvugo ya Sadate
Share on FacebookShare on Twitter

Imvugo ya Munyakazi Sadate yakoresheje ku ifoto igaragaza Depite Frank Habineza ‘yasinziririye’ mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ikomeje kunengwa na bamwe barimo uwitwa Cleophas Nzeyimana wavuze ko iyi foto ari incurano anibaza niba umuco mbonezabupfura hari abo utareba.

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye ubwo yagaragazaga ifoto ya Hon Frank Habineza asinziriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mugabo usanzwe azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize iyi foto kuri Twitter, ayiherekeza amagambo agaragaza ko agaya Dr Frank Habineza kuba asinzirira mu Nteko.

Yagize ati “Ariko Ubu tuzajya turwana no kutarenza tariki 15 za buri kwezi tutarasora niturenza turwane n’amande yiyongeraho kugira ngo izo mbaraga abandi baziryamemo barekura imyuka mibi hasi no hejuru?! Oya u Rwanda ntiturarengwa kugera aha.”

https://twitter.com/CleophasCiceron/status/1557765516110008321

Ubu butumwa bwa Sadate yabusoresheje ijambo ryanenzwe na benshi avuga ngo “Dr Frank Habineza akure [umwuka usohokera hasi] mu nteko.”

Cleophas Nzeyimana, uri mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, yavuze ko ari incurano [Photoshop], ati “Ikibyemeza ni uko Frank Habineza atari uriya mwanya yicaramo mu Nteko.”

Cleophas Nizeyimana yakomeje agira ati “Ariko umuco mbonezabupfura, kwiyubaha no kubaha abandi hari abo bibangamira cyangwa bitareba? Iyo ukoresheje mu ruhame imvugo nyandagazi wibasira uwatowe n’Abanyarwanda si bo uba usuzuguye?”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu na we wahise atanga igiterekezo kuri iki cya Cleophas Nzeyimana, yagize ati “Ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko iriya foto igaragaza Frank Habineza yagikatiye mu nteko atari ukuri. Urabivugaho iki Sadate Munyakazi?”

Oswald Mutuyeyezu yakomeje agira ati “Ariko na we Hon. Dr Frank Habineza, iriya foto (isura) yawe yafatiwe he? Note: Sinshyigikiye abatukana.”

Bamwe bakomeje kuvuga ko Munyakazi Sadate yarengereye mu mvugo ye

RADIOTV10

Comments 2

  1. David Bwanakweli says:
    3 years ago

    Uwomugabo ngo ni sedate ari very arrogant and rude nafatwe afungwe yige agororwe kuko nta disciplines agira just to secure his future

    Reply
  2. H.J.D says:
    3 years ago

    Biriya nukwibasira,ndetse no gusebanya muruhame!ntubikwiye I Rwanda pe! agomba gusaba imbabazi cg se amategeko agakora akazi kayo, bitabaye ibyo nejo wajya kumva abantu ari kuriya abaturage batangira burira abayobozi ninzego za leta!!!!

    Reply

Leave a Reply to H.J.D Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 5 =

Previous Post

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Next Post

MTN irinjiza Abanyakigali muri Weekend bamwenyura mu iserukiramuco rizaririmbamo Kizz Daniel, Sheebah,…

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo
AMAHANGA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN irinjiza Abanyakigali muri Weekend bamwenyura mu iserukiramuco rizaririmbamo Kizz Daniel, Sheebah,…

MTN irinjiza Abanyakigali muri Weekend bamwenyura mu iserukiramuco rizaririmbamo Kizz Daniel, Sheebah,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.